Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 6.9%   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 June 2016

 
 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ambasaderi Claver Gatete yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigereranyo cya 6.9% mu 2015 kubera umusaruro mwiza w’ibikomoka ku nganda.

Ibyo Minisitiri Gatete Claver yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko ubwo yamurikiraga imitwe yombi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017.

Yavuze ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka w’ingengo y’imari 2016- 2017, ari miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda, asobanura ko yiyongereyeho miliyari 140.6 ku yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

JPEG - 965.9 kb
Minisitiri Amb Gatete Claver asomera abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi ingengo y’imari ya 2016-2017

Minisitiri Gatete yabwiye abagize inteko, ko amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda bihwanye na 62.4% by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 40.9 ugereranyije na miliyari 1,175.5 yari mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.

Akomoka ku misoro azagera kuri miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kongera umubare w’abasora ni imwe mu ngamba izafasha Leta kubona amafaranga aturuka imbere mu gihugu azakoreshwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017.

Mu bizatuma umubare w’abasora wiyongera, harimo gukomeza kwigisha no guhugura abasora ku byiza byo kwishyura imisoro nk’umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kubamenyesha uburyo serivisi bagenerwa zirushaho kunozwa ndetse no gukwirakwiza umubare w’abakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBMs) mu gihugu hose cyane cyane hongerwa umubare w’abacuruzi barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro.

Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga azava hanze y’igihugu arangana na miliyari 733.0 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho agera kuri miliyari 99.7 ugereranyije na miliyari 633.3 yari mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/2016.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 365.3 bingana na 18.7% by’ingengo y’imari yose; mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 367.7 bingana na 18.9% by’ingengo y’imari yose ya 2016/2017.

Amafaranga ateganyijwe kwinjira ava imbere mu gihugu angana na miliyari1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda ari byo bingana na 62.4% by’ingengo y’imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 40.9 ugereranyije na miliyari1,175.5 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/2016.

Akomoka ku misoro azagera kuri miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri miliyari110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro.

Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda. Miliyari 256.5 azakoreshwa guteza imbere icyaro, ni 13% by’ingengo y’imari yose, naho ku mishinga minini izitabwaho harimo uwo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro uzatwara miliyari 22.2, mu gihe miliyari 11.7 azakoreshwa mu gutanga inyongeramusaruro n’ifumbire mvaruganda.

Umushinga wo kubaka imihanda migenderano hirya hino mu gihugu ifasha kugeza umusaruro w’abaturage ku masoko ukazatwara miliyari 7.6.

Ku byerekeranye n’ingamba zizafasha kongera amafaranga ava imbere mu gihugu Minisitiri Gatete yagarutseho ni ukongera umubare w’abasora (Widening tax base). Ibi bikazagerwaho biturutse ku ngamba zikurikira:

Gukomeza kwigisha no guhugura abasora ku byiza byo kwishyura imisoro nk’umusanzu wabo mu kubaka igihugu no kubamenyesha uburyo serivisi bagenerwa zirushaho kunozwa;

Gukwirakwiza umubare w’abakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (EBMs) mu gihugu hose cyane cyane hongerwa umubare w’abacuruzi barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro.

Kuvugurura itegeko rigena uburyo bwo kwakira imisoro (Tax procedure Law) mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zitandukanye zabangamiraga abasora nko koroshya ibihano n’inyungu ku basora bagaragaje ubushake mu kwishyura ibirarane by’imisoro.

Hari no kunoza uburyo bwo gukora igenzura ry’uburyo abasora bubahiriza inshingano zabo zijyanye no kwishyura imisoro (tax compliance management).

Imisoro ku isukari na Caguwa yarahindutse

Ku byerekeranye n’isukari ituruka mu muryango wa EAC, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko izasora 25% kuri toni zisaga 70, naho murwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, avuga ko imisoro ku myambaro yambaweho Caguwa uziyongera ukava ku madolari 02 ku kilo kimwe ukagera ku madorali 2.5 ku kilo cy’iyo myambaro iva hanze.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.