Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ubuhinzi bwihariye 8% mu ngengo y’imari 2016/2017   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yatangaje ko ubuhinzi buziharira amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 61, angana na 8% by’ingengo y’imari ya Leta yo muri 2016/2017.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN, Dr. Uzziel Ndagijimana yabitangaje ubwo we n’itsinda ry’abayobozi bakuru muri iyo minisiteri, bitabaga komisiyo y’ingengo y’imari ya Leta n’abagize itsinda rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr. Ndagijimana yamurikiye inteko inyandiko ivunaguye igaragaza uko ingengo y’imari izasaranganywa n’ibikorwa by’ingenzi bizitabwaho biganisha ku iterambere ry’abaturage.

Ubuhinzi bwahariwe amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 8% by’ingengo y’imari ya 2016/2017, ari yo angana na 61,400,000,000 akaba azakoreshwa mu bikorwa byo kuzamura umusaruro no kwegereza abahinzi imbuto n’inyongeramusaruro.

Dr Ndagijimana yavuze ko hazibandwa ku kwegereza abahinzi imbuto n’inyongeramusaruro, kuzamura gahunda yiswe “Twigire Muhinzi” nka bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “ Azakoreshwa mu bikorwa byo gutegura no guteza imbere amaterasi y’indinganire no gushyira mu bikorwa umushimga wo gutanga ishwagara cyane mu turere dufite ubutaka busharira, gutunganya ibishanga ku buso buto, kuhira imyaka ku misozi n’ibindi”.

JPEG - 97.7 kb
Dr. Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi (Foto James R.)

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’abandi badepite basanga hari imwe mu mishinga igamije gushyigikira ibikorwaremezo nk’imihanda, ibitaro, bitagaragara muri iyo nyandiko, kandi muri iyo mishinga hakubiyemo iyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

Aha, Ndagijimana ati “Yaba imihanda n’ibitaro harimo ibya Shyira, ahitwa Vunga, ibya Nyabikenke kugeza ubu bitaruzura kandi nta cyabuze. Byose birimo kandi bizakorwa. Icyakora ku bitaro bya Nyabikenke habaye amakosa yakozwe na sosiyete yari ishinzwe ikurikirabikorwa, ubu harimo gutekerezwa icyakorwa…”

Perezida wa PAC, Nkusi Juvenal, yasabye MINECOFIN kugaragaza ingengo y’imari izakoreshwa kuri buri rwego aho gufatira ibintu muri rusange.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.