Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ubuhinzi bw’u Rwanda bwatewe inkunga ya miliyari 173   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 June 2016

 
 

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) inkunga ingana n’amayero miliyoni 200, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyari 173 azakoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono ejo hashize ku wa Kane tariki ya 23 Kamena 2016, ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, na ho ku ruhande rwa EU ashyirwaho umukono na Amb. Michael Ryan uyihagarariye mu Rwanda.

Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana.

JPEG - 69.3 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete na Amb. Michael Ryan uhagarariye EU mu Rwanda (Foto James R.)

Minisitiri Gatete yavuze ko azakoreshwa muri gahunda za Guverinoma zo guteza imbere imirire myiza mu banyarwanda, kwihaza mu biribwa, no kuhira imyaka ikagera ku banyarwanda benshi.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka imusozi no guca amaterasi, guhanga imirimo mu bahinzi bakora ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, gutunganya umusaruro n’ibindi.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko u Rwanda rwateye intambwe mu guhindura urwego rw’ubuhinzi.

Ati “Iyi nkunga izafasha mu mpinduka zikomeje muri uru rwego hatezwa imbere uburyo bugezweho bw’ubuhinzi, hihazwa mu biribwa hahangwa n’imirimo mishya”.

Amb. Michael Ryan yavuze ko banezezwa no gutera inkunga politiki na gahunda bya Leta mu buhinzi, hatezwa imbere Abanyarwanda mu kugera ku cyerekezo cyabo.

Ryan ati “Kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda, kiva mu buhinzi. Ibi ni iby’agaciro ku rwego rurimo Abanyarwanda bangana na 80% babeshwaho n’ubuhinzi.”

Amb. Ryan uvuga ko iyi nkunga izagirira akamaro kanini ubuhinzi, yavuze ko ari yo ya mbere nini batanze ku Rwanda.

Ati “Iyi ni yo nkunga ya mbere nini EU ihaye u Rwanda. Izafasha gahunda zateguwe na Guverinoma mu cyerekezo cyayo cyo gukora ubuhinzi bugamije isoko, no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi usanzwe utera inkunga u Rwanda mu rwego rw’ingufu, ubuhinzi, n’izindi. Uyu muryango ukaba ari umwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ba Leta y’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.