Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rwungutse amakamyo 200 rukiyakuriraho imisoro   

  Yanditswe na Gatete Jean Bosco
 June 2016

 
 

Ishyirahamwe ry’abafite amakamyo mu Rwanda ryatangaje ko nyuma yo gukurirwaho imisoro ryahise ritumiza amakamyo 200 yiyongera ku yo bari basanzwe bakoresha.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Mazimpaka Muhammad yatangaje ko nyuma y’uko Leta ikuyeho imisoro kugera kuri 0% ku makamyo yikorera hejuru ya Toni 20, bahise batumiza amakamyo 200, ubu ari mu bukiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/17 imodoka zitwara ibisukika zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa ku 10%. Imodoka zikoreshwa mu gutwara ibintu birenze toni 20 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa kuri 25%.

Mazimpaka yagize ati “Koroherezwa ku misoro no kwemererwa na Leta ko amakamyo atwarirwa ibumoso yinjira, kuri twe ni akazi gashya twungutse.”

Yakomeje avuga ko bafite icyizere ko umubare w’amakamyo uziyongera mu Rwanda, cyane ko amafaranga bishyuraga yagabanyutse mu buryo bufatika.

JPEG - 149.1 kb
Ba rwiyemezamirimo batangye kugura amakaamyo nyuma y’aho Leta iyakuriyeho imisoro

Yakomeje avuga ko ibi bitanga icyizere ko bagiye guhangana ku isoko rya Afurika y’Uburasirazuba. Ati “Biradusaba nibura kuba dufite ikamyo 3000 kugira ngo tubashe kwinjira ku isoko ry’ipiganwa rya Tanzaniya na Kenya bimazemo iminsi.”

Asanga ubwo buryo bwo kuborohereza ari intambwe batejwe mu rwego rw’ubwikorezi, asaba ko Leta yakomeza kuborohereza kuko bagurira Mazutu nyinshi muri Tanzaniya cyane kuruta iyo bagurira mu gihugu.

Tuzinde Narcisse Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abashoferi b’amakamyo ACPRIRWA, yavuze ko kuba amakamyo apakira hejuru ya Toni 20 yarakuriweho imisoro babifitemo inyungu. Ati “Ni ibintu bishimishije kuko iyo umukoresha yungutse, abashoferi tubigiramo inyungu kuko tunongezwa umushahara.”

Ba nyir’amakamyo ndetse n’abayatwara batangaje ko igikwiye kurebwa ari amagaraje ashoboye kujya akoreshwamo aya makamyo yahawe rugari ku isoko ryo mu Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.