Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rwiyemeje guhangana n’ibyaha bishingiye ku ifaranga muri Afurika   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 3 months ago

 
 

Leta y’u Rwanda yiyemeje gusenyera umugozi umwe n’ibindi bihugu bya Afurika mu guhangana n’ibyaha binyuranye bijyanye n’imari kuko biri mu bikidindiza iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Mu nama y’iminsi ibiri ya gatatu ngarukamwaka yahuje impuguke, abahagarariye ibigo by’imari bitandukanye muri Afurika ndetse n’abakuriye inzego z’ubukungu yabereye i Kigali guhera ku wa 26 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda Amb. Claver Gatete yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’ibihugu bikumira ubujura, ikwizwa ry’amafaranga ritemewe, n’ibindi byaha by’imitungo bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika y’Ubucuruzi mpuzamahanga (Afreximabank), igamije kureba uburyo ibihugu bya Afurika byarushaho guharanira kwigira bishyize hemwe mu gukuraho imbogamizi ku bukungu bwabyo birimo ikwizwa ritemewe ry’amafaranga n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Minisitiri Amb. Gatete yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko uko imyaka ihita ari ko ikoranabuhanga ryongera amahirwe mu kwihutisha serivisi zitangwa mu bijyanye n’imari ariko rikanaremera abanyabyaha amahirwe agoranye kuyakurikirana no kuyahagarika.

Yatanze ingero z’uburyo ibyaha bigaragara mu ikwizwa ry’umutungo bigira ingaruka zikomee mu gusubiza inyuma ubukungu bw’Afurika agendeye ku mibare itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yerekana ko umugabane uhomba asaga miliyari 50 buri mwaka bitewe n’ibi bikorwa.

Amb Gatete yagize ati “Mu Rwanda turagerageza guhindura igihugu amarembo y’ishramari muri Afurika ndetse rukaba n’icyitegererezo mu mitengire yaserivisi z’imari. Guverinoma, amabanki n’ibindi bigo by’imari ntibizatakaza ingufu mu gufatanya kurwanya ibyaha bijyanye n’imari mu guteza imbere isoko ryacu.”

Yakomeje ashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yabonye ubwitange bwa Afreximbank mu gutegura iyi nama no kumenyekanisha ibi byaha bimaze guteza ibibazo bikomeye iterambere ry’ubukungu mpuzamahanga.

Dr. George Elombi Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe imiyoborere na serivisi z’amategeko muri Afreximbank yashimangiye ko ikwizwa ry’imari ritemewe muri Afurika ryafashe indi ntera bisaba Guverinoma n’abikorera kumugabane gufatanya iki kibazo kikarangira.

Yakomeje ashima Perezida Kagame ku cyerekezo cyahaye u Rwanda nka kimwe mu bihugu 42 bigize Afremibank, kuko gitanga isomo ku bindi bihugu by’ibinyamuryango.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.