Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rwasinyiye inguzanyo ya miliyari 15 izashyirwa mu burezi   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 June 2016

 
 

Banki y’Isi yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika angana na miliyari zirenga 15 z’amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko azifashishwa mu kuzamura uburezi bw’u Rwanda.

Aya masezerano yasinywe hagati y’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El- Gammal, na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete; aya mafaranga yitezwehoho kongerera ubushobozi ibigo bine by’iyitegererezo mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.

Minisitiri Gatete yabwiye abanyamakuru ko Leta y’u Rwanda ishimira Banki y’Isi byimazeyo cyane ko isanzwe ari umufatanyabikorwa mu nzego zitandukanye zirimo inganda,imibereho myiza y’abaturage n’izindi.

Yakomeje avuga ko iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 38 igiye guhindura byinshi mu kongerera uvumenyi abana b’u Rwanda, ati “Ni inguzanyo ije kongera ubumenyi abana b’Abnyarwanda binyuze mu kubafasha kubona ubushobozi bwo kurushaho kunoza ubushakashatsi ndetse no guhanga udushya.”

Gahunda yo gufasha ibigo by’icyitegereerrzo birimo ibyigisha ikorabuhanga, ingufu, imibare na siyansi ni umushinga uzagera no ku bandi bagenerwabikorwa ba bimwe mu bihugu by’akarere hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ubumenyi mu baturage nab o bakongera umusaruro.

Yasser Gammar yongeyeho ko atati ubwa mbere Banki y’Isi igurije u Rwanda kandi ko ari umufatanyabikorwa mwiza, anashimangira ko gutera inkunga ubumenyi mu bantu ari umusingi wa byose.

Ati “ Ubumenyi abana b’Abanyarwanda bagiye kunguka bazafasha kongera umusaruro ufatika, kuko hari benshi bari basanzwe bajya gushaka ubwo bumenyi hanze y’igihugu.”

Iyo nguzanyo u Rwanda rwakiriye ni icyiciro cya miliyoni zisaga 140 Banki y’Isi iherutse kwera gutanga mu burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika guhera ku wa 9 Kamena 2016.

Hari n’ibindi bihugu birindwi bizabona kuri ayo mafaranga nka Ethiopia, Kenya, Malawi, Mozambique, Tanzaniya, Uganda na Zambia.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.