Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rwashimiwe kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 April 2016

 
 

Nyuma y’uko hashyizweho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, abagize umuryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga (ICGLR) bavuga ko ubu ibibazo byabonekagamo byiganjemo iby’umutekano muke biri kugenda biva mu nzira ahanini bitewe n’impinduka zashyizweho na Leta y’u Rwanda.

Abahagarariye uyu muryango ugizwe n’ibihugu 12 bigize iryo huriro ubwo batangiraga inama ya 13 yigira hamwe uko ubucukuzi n’ubucuruzi bukomeza gutera imbere, bashimye u Rwanda kubwo kuza ku isonga mu gucuruza amabuye afite ubuziranenge, banarebera hamwe aho ingingo 6 bemeranyije zigenda zishyirwa mu bikorwa.

JPEG - 122.2 kb
ICGLR irashimira u Rwanda ubucukuzi bukozwe mu mucyo (Foto Iyaremye Y)

Zimwe mu ngingo esheshatu abagize uyu muryango bigiye hamwe harimo kuba buri gihugu kigaragaza aho kigeze gishyira mu bikorwa ibyo bemeranyijeho, birimo ubuziranenge mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, kongera no kunoza uburyo ubucukuzi buto n’ubuciriritse bukorwa, kubaka ahabikwa amakuru yavuye mu bucukuzi no gutangaza ibiba byakozwe, guhuriza hamwe amategeko no guhanahana amakuru.

Umunyamabanaga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere Imena Evode, avuga ko mu gihe cy’imyaka 10 ishize, mu bihugu bituriye ibiyaga bigari havugwaga umutekano udahagije, watumaga imitwe yitwaza intwaro yigwizaho ubucukuzi bw’amabuye yagaciro, bikanatuma iyo mitwe yifashisha ibiva muri ayo mabuye babikoresha mu kongera imbaraga zabo mu guhungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati:“Kuba mu bihugu bidukikije hakigaragara imitwe yitwaje intwaro biri mu nshingano z’abaminisitiri b’ingabo kandi nabo bagenda babikemura, twe ibijyanye n’amabuye y’agaciro turakora uko dushoboye ngo iyo mitwe y’iterabwoba batagira aho bahurira n’ubucukuzi, twe rero ibyacu bihora ku murongo bituma tuza ku isonga.”

Akomeza avuga ko u Rwanda hari ibyo rumaze kugeraho harimo kuba ahacukurirwa hose hazwi kandi amakuru ahavuye akajyanwa ahabugenewe, kuba amabuye yo mu Rwanda nta mitwe y’iterabwoba ahuye nayo, no kuba ibiva mu Rwanda byose byujuje ubuziranenge ku isoko mpuzamahanga.

Umwe mu myanzuro yemeranyijweho muri iri huriro, ni ugufasha abagore, nabo bakinjira mu buryo nyabwo muri uyu murimo w’ubucukuzi bivugwa ko utanga umusaruro mwiza w’amafaranga, nyamara abagore akenshi ugasanga bagaragaramo bakora imirimo isuzuguritse.

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda) wari uhagarariye abagore bo mu karere, yagize ati:“Abagore bagaragara mu bucukuzi ni bake n’abarimo bakora imirimo isuzuguritse yo kuvoma, gutekera abacukura n’ibindi kandi nabo bashobora kwinjira mu birombe nabo bagakora kuri ayo mabuye y’agaciro, turifuza ko nabo bahabwa agaciro uburinganire bukubahirizwa.”

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.