Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 bya Afurika byakira inama zikomeye ku Isi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Icyegeranyo cy’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amahuriro n’inama ICCA cyashyize u Rwanda ku mwanya wa karindwi mu bihugu bya Afurika byakira inama mpuzamahanga zikomeye kurusha izindi.

Ni nyuma ya gahunda yitwa MICE, igamije kwinjiziriza Leta amafaranga binyuze mu kwakira ibikorwa n’inama zitandukanye. Iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa binyuze muri RCB, ibiro bishinzwe kwakira inama by’ikigo cy’igihugu cy’iterambere.

Umuyobozi wa RCB, Frank Murangwa yatangaje ko kuza imbere mu bihugu byakira inama zikomeye, ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwerekana ubushobozi ku rwego mpuzamahanga.

Ati” Byonyine kuba u Rwanda rwarakiriye inama ya WEF Africa yari ibereye bwa mbere kuri uyu mugabane byeretse amahanga ko dushoboye. Muri gahunda ya MICE twiyemeje kuzegukana isoko ryo kwakira izindi nama zikomeye cyane tukarushaho kuza imbere ku rutonde.”

JPEG - 205.2 kb
Inyubako ya Kigali Convention Center izatuma u Rwanda rurushaho kwakira inama zikomeye

Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwakiriye inama 27 zikomeye zirimo inama ya 84 ya polisi mpuzamahanga, Interpol, yahurije i Kigali abasaga 1000, Transform Africa yitabiriwe n’1500 n’izindi.

U Rwanda kandi rwatangiye 2016 rwakira amarushanwa ya ruhago y’ibihugu bya Afurika, CHAN, yakuruye abashyitsi basaga 15 000.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwakiriye inama ya WEF Africa yitabiriwe n’ababarirwa mu 2500, hazabera kandi inama mpuzamahanga ku bushakashatsi ku buhinzi muri Afurika (1500), iy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (3500), inama mpuzamahanga ku ishoramari izaba muri Nzeli (1000) imurikagurisha rya Apie (1000), iy’ishoramari mu mahoteli muri Afurika (700) n’izindi.

Ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza yashimangiye ko u Rwanda rukurura abategura inama ahanini bitewe n’umutekano, korohereza abanyamahanga kwinjira mu gihugu, isuku mu Mujyi wa Kigali, amahirwe yo gutangiza ubucuruzi ndetse n’ubwiyongere bw’amahoteli mpuzamahanga nka Radisson Blu, Marriott, Park Inn, Zinc n’izindi.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.