Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda rurateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,949.4 mu 2016/2017   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’ingego y’imari y’umwaka wa 2016/2017. Akaba yaravuze ko iyi ngengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,949.4.

Minisitiri Claver Gatete yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko politiki y’ingengo y’imari mu gihe giciriritse izashimangira ingamba zigamije kongera amafaranga yinjizwa ava imbere mu gihugu no kugabanya icyuho mu ngengo y’imari hakoreshwa amafaranga ya Leta muri gahunda n’ibikorwa bifite inyungu kurusha ibindi.

Amafaranga yose hamwe ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 akaba agera kuri miliyari 1,949.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 140.6 agereranyijwe n’ayo mu ngego y’imari ivuguruye y’umwaka ushize wa 2015/2016 yanganaga na miliyari 1,808.8.

Gatete yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1,182.4, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 133.8 hagereranyijwe na miliyari 1,048.6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 365.3, zikazagabanukaho agera kuri miliyari 9.4 hegereranyijwe na miliyari 374.7 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16.

JPEG - 107.2 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete ubwo yamurikaga imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka utaha

Amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, Gatete yavuze ko azagera kuri miliyari 973.1, akaziyongera ugereranyije n’aya 2015/2016 yanganaga na miliyari 893.4. Ni mu gihe amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 770.9, akaba azagabanukaho agera kuri miliyari 5.4 hagereranyijwe na miliyari 776.3 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16. Iri gabanuka ngo riraturuka ku kugabanuka kw’inkunga z’amahanga.

Minisitiri gatete kandi yavuze ko gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu muri iyi ngengo y’imari zishingiye no ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cy’ingamba z’iterambere z’ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS II); zikaba zigamije guteza imbere igihugu kikava mu bihugu bikennye kikaba mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Ati “Ni muri urwo rwego gahunda z’ibikorwa by’ingenzi zizitabwaho zikubiye mu byiciro bitanu bikurikira: Icyiciro cya mbere gikubiyemo gahunda z’ingenzi zigamije guteza imbere ubukungu nkuko bikubiye mu cyerekezo 2020 twihaye cyagenewe agera kuri miliyari 517.6 z’amafaranga y’u Rwanda ari byo bingana na 27% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17. Ibikorwa by’ingenzi muri iki cyiciro bikazibanda mu koroshya ubucuruzi n’ishoramari mu gihugu cyacu, kongera ibikorwaremezo harimo ingufu z’amashanyarazi, kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga n’izindi.”

Icyiciro gikubiyemo gahunda zigamije guteza imbere icyaro kizahabwa agera kuri miliyari 262.1 ni ukuvuga 13% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17. Icyiciro kigamije guteza imbere umusaruro no guhanga akazi ku rubyiruko cyagenewe agera kuri miliyari 190.2, ni ukuvuga 6% y’ingengo y’imari yose ya 2016/17.

Icyiciro kigamije guteza imbere imiyoborere myiza cyagenewe agera kuri miliyari 190.2 ari byo bingana na 10% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17. Ingamba z’ingenzi zunganira ibikorwa by’iterambere zagenewe agera kuri miliyari 871.5, ni ukuvuga 45% y’ingengo y’imari yose ya 2016/17. Muri zo hakubiyemo ibikorwa byo mu rwego rw’uburezi, ubuzima, kunoza imicungire y’umutungo wa Leta n’umutekano.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.