Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda na Congo byavaniyeho imisoro abacururiza ku mipaka   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 October 2016

 
 

Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, zasinye amasezerano yo gukuriraho imisoro abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku bicuruzwa by’ubwoko 168.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Francois Kanimba na mugenzi we wa Congo, Ngudiyanza Nefertiti, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw’ibihugu byombi..

Ubusanzwe ibicuruzwa byatangaga imisoro n’amahoro ni ibifite agaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri, ariko ubu hazajya hasora ibicuruzwa by’agaciro kari hejuru y’amadorali ya Amerika ibihumbi biri gusa. Ibyakuriweho imisoro byiganjemo ibiribwa.

JPEG - 64.7 kb
Minisitiri Kanimba na mugenzi we Ngudiyanza Nefertiti bahamya ko ayo masezerano azateza imbere abacuruzi b’imande zombi (foto Iyaremye Y)

Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko icyo gikorwa kigamije kurushaho kunoza serivsi z’ubucuruzi zakorerwaga ku mipaka yombi, zigakorwa zigendeye ku mategeko azwi kandi mu buryo busesuye.

Yagize ati “ Aya masezerano yasinywe agamije korohereza abacuruzi b’ibihugu byombi kugira ngo burusheho gutera imbere, turashimira uruhare rw’ibihugu byombi birushijeho gushimangira umubano n’ubuhahirane bunoze n’ubucuruzi bukozwe neza mu muco kandi amasezerano twasinye azatuma abacuruzi bagira amategeko abarengera.”

Yemeza ko abacuruzi bo mu Rwanda bari bagaragaje ko babangamiwe no gusoreshwa n’ubonetse wese muri Congo ariko ko icyo gihugu kigiye gukemura icyo kibazo n’ibindi bibazo abacuruzi baciriritse bahura nabyo.

Minisitiri w’Ubucuruzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ngudiyanza Nefertiti nawe yabwiye Imvaho Nshya ko ayo masezerano azaca akajagari ka bamwe mu basoresha abaturage ku buryo budakurikije amategeko.

Ati “ Ntabwo aya masezerano dusinyanye n’u Rwanda ari inzozi ahubwo turakora ibishoboka byose atangire kubahirizwa, abaturage b’ibihugu byombi bazungukira kuri aya masezerano birusheho kwihutisha ubukungu bw’abaturage bacu.”

Yakomeje avuga ko hagiye kujyaho komite zihagarariye impande zombi zo gukurikirana ishirwa mu bikorwa by’aya masezerano ndetse buri mezi atandatu bakajya bahura ngo barebe niba nta bindi bicuruzwa bikwiye gushyirwa mu byasonewe imisoro.

Mujawamariya Assinah uhagarariye Koperative y’abakora ubucuruzi buto bwambukiranya umupaka mu karere ka Rubavu avuga ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko kigiye gukemura ikibazo cy’abasoreshaga inshuro zirenze imwe ku gicuruzwa kimwe.

Abakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka bagizwe n’abagore ku kigero cya 74% bacuruza ibyiganjemo ibiribwa n’ibikomoka ku matungo.

 

Comments

 
 
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda  baravuga imyato Perezida Kagame
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda baravuga imyato Perezida Kagame

Bamwe mu bashoramari b’Abanyamahanga bakorera ubucuruzi mu Rwanda kuri bo Perezida Kagame arenze kuba Perezida ahubwo ni n’umuhanga mu guhanga u Rwanda rugezweho. Atma Prakash ni umwe mu bayobozi (...)

Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.