Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Rwanda mu bihugu bya Afurika 5 bifite urwego rw’inganda rutera imbere vuba   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

U Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bifite urwego rw’inganda rutera imbere kurusha ibindi mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyitwa ICAEW (Institute of Chartered Accountants in England and Wales).

Iki cyegeranyo cyiswe Economic Insight: Africa, kibanze ku bihugu byatangije impinduka mu rwego rw’inganda mu 2000, cyagendeye ku iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuyobozi bworohereza abashoramari bo mu mahanga, amavugurura mu bucuruzi no gushora imari mu bumenyingiro.

ICAEW ivuga ko inganda zo muri Ethiopia na Congo zateye imbere ku kigero gikabakaba 10% naho iz’u Rwanda, Tanzania na Angola zikazamuka ku cy’umunani ku ijana buri mwaka.

PNG - 305.6 kb
Inganda zubakwa mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali zikomeje kwiyongera

Yongeyeho ko u Rwanda rwateye imbere cyane mu musaruro uva mu buhinzi, icyegeranyo kiti” Mu gihe ibihugu nka Ethiopia Congo Brazzaville na Tanzania byateye imbere cyane mu nganda, u Rwanda, Botswana na Ghana nabyo byazamuye cyane umusaruro ukomoka ku buhinzi.”

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, ibikomoka ku nganda binjirije u Rwanda miliyari 235, mu gihe mu gihembwe cya nyuma cya 2015 byari byinjije miliyari 221.

Ibikomoka ku buhinzi byo byinjije miliyari 503 kandi byari biheruka kwinjiza miliyari 513.

U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya ibikorerwa mu mahanga, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kuzamura imisoro ku myenda ya caguwa n’imodoka zakoze, no kuzamura ubushobozi bw’inganda zo mu Rwanda.

Hari kandi gahunda yo kongera amashanyarazi izatuma u Rwanda rwakira inganda zikomeye n’iyo kwibanda ku bumenyingiro mu burezi bw’igihugu.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.