Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

U Budage bwahaye u Rwanda Miliyari 13 zo kubaka Rusizi ya III   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 May 2016

 
 

Leta y’u Rwanda n’u Budage byasinye amasezerano y’inkunga ingana na Miliyoni 15 z’amayero, zingana na Miliyari 13 z’amafaranga u Rwanda izakoreshwa mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III.

Urwo rugomeri ruhuriweho n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yagize ati “Aya masezerano yerekana, akanashimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi bigaragaza ubucuti n’ubufatanye. U Budage bukaba bwiyemeje kugeza ku Banyarwanda n’abaturanyi babo ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zizewe kandi zujuje ubuziranenge ku buryo burambye”.

Yakomeje avuga ko kuba igihugu cy’u Rwanda gishyize imbere ingufu bizafasha abaturage bacyo kugera ku iterambere.

Ati “Ni gute wagira ubuzima bwiza udafite ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zihagije? Kuba u Rwanda rushyize imbere ingufu, na twe twishimiye kugaragaza uruhare rwacu muri icyo gikorwa.”

JPEG - 92.6 kb
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete (iburyo) na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz bamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye Foto (Foto James R)

Uyu mushinga uhuriweho n’Akarere utegerejweho byinshi, Amb Fahrenholtz ati “ Tuzi ibibazo biri mu Burundi ndetse n’imbogamizi igihugu cya Kongo gihura nacyo turatekereza ko mu gutangiza uyu mushinga bizagira uruhare ku mahoro n’umutekano muri biriya bihugu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Gatete Claver, yashimiye u Budage ku bw’iyi nkunga ndetse ashimira n’abandi batera nkunga barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi n’abandi.

Umushinga wo kubaka urwo rugomero izamara imyaka 5, Minisitiri Gatete yavuze ko ikiri gukorwa kugira ngo wihute ari ukuganira n’abo bireba kugira ngo harebwe ko wakwihuta, bikazaterwa n’igihe amafaranga yose arebana n’iki gikorwa aboneke.

Urugomero rwa Rusizi ya III rwitezweho gutanga ingufu zingana na Megawati 147, bikaba biteganyijwe ko ruzuzura rutwaye akayabo k’amadorali y’Amerika Miliyoni 650 azatangwa ku buryo bungana n’ibi bihugu byose bihuriye kuri uru rugomero.

U Budage bufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo Uburezi binyuze muri gahunda ya TVET, kwegereza ubuyobozi abaturage, guteza imbere abikorera n’ibindi.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.