Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Rusizi:Ihagarikwa rya Sotra Tours ryasize urujijo   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 May 2016

 
 

Nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA)gihagaritse ibikorwa byo gutwara abagenzi byakorwaga na sosiyete Sotra Tours & Travel Agency ltd, bamwe mu bagenzi n’abakozi bayo mu karere ka Rusizi bagaragaje ko uku guhagarikwa byabatunguye ndetse bikabasigira urujijo.

Nk’uko abaganiriye n’Imvaho Nshya babitangaje, ngo hari bamwe mu bagenzi bari baguze amatike bazi ko ari Sotra Tours ibatwara, nyamara bageze aho bategera imodoka i Rusizi babwirwa ko sosiyete yahindutse, ko iyo bagendamo yitwa Alpha Express, kandi basabwa kubyakira gutyo nta kindi bongeyeho.

Gakunzi Déo, uvuga ko yari umwe mu bakiliya b’imena ba Sotra Tours yagize ati:“Njye ndatunguwe cyane kuko nje nshaka Sotra nkabona nta modoka n’imwe yayo mbona nkagira ngo nakererewe, ariko baza kumbwira ko itagikora yahagarirswe na RURA kubera amakosa yavugwagaho.

JPEG - 161.6 kb
Sosiyete Alpha Express ni yo yahawe gutwara abagenzi mu mihanda Sotra Tours yakoragamo (Foto Bahuwiyongera S)

Nta kundi nabyakiriye ntyo, ngiye gukomeza urugendo, icyakora nkaba nasaba ko iyi ‘agence’ nshya yakwirinda kugwa mu makosa nk’ayo iyi yahagaritswe yaguyemo kuko bayihagaritse babanje kubigenzura, abagenzi tukaba twayobotse iyo twahawe kandi twabyakiriye gutyo kuko tutazi impamvu yabyo neza.”

Umwe mu bakozi ba Sotra Tours mu mujyi wa Rusizi, nawe yabwiye Imvaho Nshya ko batunguwe no kumva ko iyi sosiyete yahagaritswe, bakaba bakiri mu rujijo rwo kumenya niba batakaje akazi cyangwa bazakorana na sosiyete nshya.

Yagize ati:“Twe ubu turi mu gihirahiro ntituramenya uko bimeze, gusa batubwiye ko hahindutse izina gusa ibindi imikorere ari ya yindi, ko nta mukozi uzapfa kwirukanwa kandi ko tuzakomeza guhembwa umushahara wacu.

Gusa turi mu gihirahiro kuko batatubwira neza ibyo ari byo, ariko twizeye neza ko igihirahiro turimo bagomba kukidukuramo tugakora dutekanye.”

Tuyizere Jean Bosco ushinzwe kohereza no kwakira ubutumwa muri iyi sosiyete yahagaritswe, ku ruhande rwa Rusizi, yavuze ko abakozi bagomba kuba bihanganye bagategereza amabwiriza mashya, bakarushaho gukora neza.

Imvaho Nshya yagerageje kuvugana na Kivuranga Jérémie bivugwa ko ari we muyobozi wa Alpha Express, ariko nomero ye ya telefoni igendanwa ntiyashobora kuboneka ngo agire icyo atangariza abanyarusizi bakiri muri urwo rujijo.

RURA yatangaje ko Sotra Tours yahagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza agenga umurimo wo gutwara abantu.

Iyi sosiyete yatwaraga abagenzi bagana Kigali-Rusizi na Kigali-Huye, izi ngendo zayo zose zikaba zeguriwe sosiyete nshya ya Alpha Express.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.