Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Rusizi:Abavunja amafaranga mu buryo bwa forode bavugutiwe umuti usharira   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Mu gihe hakomeje kuvugwa ivunja ry’amafaranga y’amadovize mu buryo butemewe n’amategeko mu mujyi wa Rusizi, ubuyobozi buraburira uwaba agifite iyo ngeso wese kuyireka atarabiboneramo ingaruka zikomeye.

Ubuyobozi bweruye ko uretse n’abafatiwe muri ibi bikorwa bafunzwe, hari n’abandi bakigenzurwa bakekwaho ubwo bucuruzi, ababikora bakaba basabwa kubireka hakiri kare.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuyobozi w’aka karere, Harelimana Frédéric, yavuze ko iki kibazo kibahangayikishije, kandi ngo ubuyobozi ntibuzakijenjekera.

Mu minsi ishize abagera kuri 11 bakaba barabifatiwemo bashyikirizwa inzego z’ubutabera, aho byagaragaye ko hari bamwe bokamwe n’iyo ‘virusi’ badashaka gukurikiza amategeko ngo bacururize aya madovize mu mazu yabugenewe, bene aba ugasanga ari bashobora guteza ibibazo by’amafaranga y’amahimbano cyangwa n’ibindi bibazo.

JPEG - 186.3 kb
Meya Harelimana ahamya ko abavunja mu buryo bwa magendu bagiye gucika burundu (Bahuwiyongera S.)

Yagize ati “Turasaba inzego zose kudufasha gukemura iki kibazo, zaba iz’abikorera, n’izindi, cyane cyane ko uko duhuye n’inzego z’abikorera duhora tuganira iki kibazo.

Icyakora aba babikora bagomba kumenyeshwa ko ingamba zikomeye zabafatiwe, umuti usharira urahari abadashaka guhinduka mu mikorere bagiye kuwunywa kandi itegeko ntirizabajenjekera kuko rirakakaye.”

Bamwe mu bazi uko ubu bucuruzi bukorwa muri uyu mujyi bavuga ko iki kibazo kizagorana gukemuka kuko hari ababumazemo igihe babugereranya n’ubundi bucuruzi bwa marato bwose buhakorerwa, bakaba badakozwa kubireka cyangwa gukorera mu mazu yabugenewe kuko ngo baba badashaka kwicara hamwe, kuko bafite izindi nyungu bakuramo.

Umwe mu bacuruzi basanzwe yabwiye Imvaho Nshya ati “Guca akajagari k’abavunjayi bakora mu buryo bwa magendu muri uyu mujyi bisaba imbaraga zidasanzwe kuko hari ababimazemo igihe kinini kandi byagiye mu maraso.

Bakaba bafite n’abanyekongo bakorana muri ubwo buryo, nkaba mbona bigoye kuko n’abanyadutaro basa n’abananiranye, ariko nibahozaho, bakanabumvisha ububi bw’iyi micururize batabahutaje, ahari bizacika.”

Meya Harelimana we ariko avuga ko ubu bucuruzi bugomba gucika byanze bikunze, kuko buhombya igihugu cyose kandi burimo n’izindi ngorane zishobora guturuka ku ngaruka zaterwa n’ubuhemu bushobora kubonekamo.

Avuga ko itegeko rihana abakoze ibyaha nk’ibi rihari kandi rizubahirizwa ku babifatiwemo, kuko ubuyobozi butazihanganira na gato umuntu uwo ari we wese uzarenga ku mategeko, akora ibishobora guteza ibibazo abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Yongeyeho ko iki kibazo kimaze igihe muri uyu mujyi wa Rusizi, kandi ko kitagomba gucecekwa kugeza igihe bizagaragara ko abakora ubu bucuruzi baciwe intege burundu, bakava ku izima bagashaka ibindi bakora cyangwa bakavunja mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.