2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RURA yahanishije MTN Rwanda ihazabu ya miliyari zisaga zirindwi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-17 11:00:26

 
Share on:
 
Yasuwe:571
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urwego Ngenzuramikorere rw’Imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, (RURA) rwahanishije Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda kwishyura ihazabu ya 7,030,000,000 Frw.

MTN Rwanda yahanwe kubera kurenga yajyanye serivisi zayo z’ikoranabuhanga hanze y’Igihugu kandi binyuranije n’amabwiriza yashyizweho na RURA.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yavuze ko MTN Rwanda yakoze ibi kandi bari barayiburiye ariko ikanga ikabirengaho.

Yagize ati “ Twarababujije ariko bararenga barabikora kandi binyuranije n’amasezerano y’imikorere dufitanye ”.Anthony Kulamba yakomeje avuga ko iyo umuntu aburiwe akanga akarenga ku mategeko abihanirwa

JPEG - 92.9 kb
RURA yahanishije MTN Rwanda ihazabu ya miliyari zisaga zirindwi

Kulamba avuga ko MTN Rwanda Ltd yarenze kubyo bavuganye, ku bisabwa no ku mategeko n’ibindi akaba ari nacyo cyatumye ihabwa ibihano.

RURA kandi ivuga ko ku tariki ya 4 Gicurasi 2017 aribwo yaganiriye na MTN Rwanda kuri uko kurenga ku mategeko ndetse ngo ihabwa umwanya uhagije wo kwisobanura yemera ko yarenze ku mabwiriza.

RUBIBI OLIVIER

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE