Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Rubavu:Kurema isoko ry’inka rya Bigogwe bibasaba kurara bagenda   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 June 2016

 
 

Bamwe mu borozi bo mu karere ka Rubavu bagurishiriza inka zabo mu isoko ry’inka rya Bigogwe mu karere ka Nyabihu, bavuga ko ari kure cyane, bityo inka zikahagera zananiwe, ndetse rimwe na rimwe bakarara bagenda.

Mu gihe bavuga ko kubegereza isoko ry’inka hafi byabagabaniriza izi mvune, ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe bwo buvuga ko bitemewe kuvana inka mu karere uzijyana mu kandi zitari mu modoka.

Bamwe mu borozi bazana inka zabo kuzigurishiriza muri iri soko rya Bigogwe baturutse mu karere ka Rubavu, bavuga ko kutagira isoko hafi byabazonze cyane, kuko ngo barara bagenda, hakaba n’ubwo inka zitagangariye mu nzira.

JPEG - 373.7 kb
Bakora ingendo ndende inka zikananirwa

Uwitwa Uwihanganje Jean Damascene, yagize ati:“ Kutagira isoko hafi y’iwacu bituma tuzana inka mu isoko rya Bigogwe dukoze urugendo rurerure, dore nk’ubu kugira ngo tuze kurema iri soko ry’inka bidusaba ko tuba nibura twahagurutse mu gihe cya sa munani z’ijoro kubera inzira ndende.

Rero inka zihagera zananiwe, twifuza ko nibura twagira isoko ry’inka hafi y’iwacu, kuko no kuzisubizayo bidukomerera kuko twongera kurara mu nzira”.

Umukozi w’umurenge wa Bigogwe ushinzwe ubworozi Mungarurire Gilbert, we avuga ko aba baturage barara bagendana inka babiterwa no kwanga kuzishyira mu modoka, ngo zizanwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati:“Ni byo koko aborozi bo muri Rubavu bakora ingendo ndende baza ku isoko rya Bigogwe, ariko nkaba nsanga baba batinya kuzinyuza mu mihanda nyabagendwa kuko bitemewe, bityo bakaba basabwa gukurikiza amabwiriza ariho mu gihugu ajyanye n’ingendo z’amatungo”.

Mungarurire kandi ngo ntiyirengagiza ko umuturage ashobora kuba yagurishiriza inka ye kure y’aho atuye kubera ko wenda nta soko koko riri aho hafi.

Aba baturage b’i Rubavu rero ngo mu gihe ubuyobozi bwabo bwaba butarakemura ikibazo cyo kububakira isoko ry’inka hafi yabo, ngo biracyabagoye cyane.

Isoko ry’inka rya Bigogwe ni ryo soko rukumbi ry’inka ryo mu karere ka Nyabihu, aho bidashidikanywaho ko Bigogwe ikize k’umusaruro w’inka muri aka karere. Iri soko rirema inshuro ebyiri mu cyumweru, kuwa mbere no kuwa kane.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.