Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Rubavu: Isoko ry’amatungo rya Kabali rimaze imyaka 3 ryarabuze abarirema   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 August 2016

 
 

Abaturage batuye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu bababajwe n’uko isoko ry’amatungo rya Kabali bubakiwe mu buryo bugezweho rimaze imyaka itatu ritarema rikaba ryahindutse ahafungirwa amatungo yafatiwe mu ishyamba rya Gishwati.

Iri soko bivugwa ko ryubatswe mu mwaka wa 2013 risimbuye irya Mudende ryari ryarubatswe mu 2008 abaturage bakaryanga kubera imiterere yaryo.

Abaturiye iri soko rya Kabari bavuga ko batigeze babona akamaro karyo ahubwo ari umutako abashaka kugurisha amatungo yabo bitababuza gukora urugendo bajyana amatungo yabo mu isoko rya Bigogwe mu karere ka Nyabihu kandi basize iryo ryo mukarere kabo.

Aba baturage bagaragaza ko babangamiwe n’uko iri soko ritagira abarirema ahubwo ryirirwa rifungiyemo amatungo yafashwe.

Bizimungu Gerard umwe muri aba baturage yagize ati “Iri soko nyuma yo kuryubaka ryaremwe rimwe gusa ubundi nta muntu wongeye kugaruka; ahubwo ubu ryahindutse gereza ifungirwamo amatungo afatiwe mu ishyamba rya Gishwati byaratuyobeye.”

Isoko ry'amatungo rya Kabalirimaze imyaka itatu ridakora

Undi muturage ari “Iyi yabaye gereza y’inka n’amatungo magufi yafatiwe mu mirima ya leta. Bagerageje no gutanga poromosiyo (promotion) bagabanyiriza abacuruzi ariko biranga ntabwo tuzi niba ryarashyizwe aho ridakwiye, turifuza ko ryashyirwamo ibindi wenda hagakorerwamo ubundi bucuruzi aho kugira ngo ripfe ubusa kandi ryarubatswe.”

Mu gihe abatuye mu murenge wa Kanzenze bavuga ko isoko ry’amatungo ryabuze abarirema , abo mu kagali ka Nkomane mu murenge wa Kanama bo bavuga ko batagira isoko ry’amatungo bakaba babangamiwe no gukora urugendo rurerure barongoye inka zabo bazijyana mu karere ka Nyabihu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko iri soko ry’amatungo rya Kabali ryagize imbogamizi kuva rigitangira.

Murenzi Janvier Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yagie ati “Kuba ryegeranye n’irya Nyabihu ryatangiye kurema mbere yirya Rubavu byatumye abacuruzi n’abaturage barimenyera.”

Yakomeje agaragaza ko bagiye kongera ubukangurambaga baganira n’aborozi iri soko rikongera rikarema cyane ko kuba ridakora ari igihombo ku borozi no ku karere muri rusange.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.