Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Rubavu:Igiciro cy’ibirayi kirazamuka ku buryo buteye impungenge   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, batewe impungenge n’igiciro cy’ibirayi kizamuka buri munsi, ku buryo ubu ngo ab’amikoro make batakibyigondera.

Ubu ikilo cy’ibirayi kirabarirwa hagati y’amafaranga 280 na 300, igiciro bavuga ko kidasanzwe mu gace nk’akabo gasanzwe kazwiho kweza ibirayi byinshi.

Abahinzi babyo kimwe n’ababigurisha bo bavuga ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ngorane zagaragaye mu ihinga ry’ibirayi, bigatuma n’umusaruro uba muke noneho n’ubonetse bakawuhendaho ngo bagaruze ayo bashoye.

Zimwe mu ngorane bagaragaza harimo kuba igihe cy’ihinga cyarabayemo imvura nyinshi, imbuto mbi bahinze ikabahombera, hakaba kandi n’icyo bita amananiza mu kubona inyongeramusaruro, kuko iyo fumbire itangwa umuhinzi abanje kwerekana icyangombwa cy’ubutaka bwe.

JPEG - 106.1 kb
Igiciro cy’ibirayi cyarazamutse cyane (Foto archive)

Mwangange Jeanne, umwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, yagize ati:”Ubu ngubu kurya ibirayi bisigaye bimeze nko kurya inyama kuko ni imbonekarimwe, ibaze kuba n’abacuruzi bo hasi basigaye batinya kubirangura, umuturage w’ubushobozi buke we urumva byagenda gute?

Igiciro kigeze ku mafaranga 300 kandi biracyazamuka kuko nta musaruro witezwe vuba ngo dutabarwe, bamwe mu bo duhuje ikibazo bafashe umwanzuro wo kuva ku birayi ahubwo turibaza uko turabaho tubivuyeho kuko usanga abakuru n’abato babikunda cyane.”

Nubwo abaturage bahangayikishijwe n’igiciro cy’ibirayi, abahinzi bemeza ko bahuye n’ibibazo bikomeye byatewe n’ibibazo by’imvura yaguye, izuba rikagwa ndetse hazamo n’ikibazo cy’inyo.

Hari n’abahinzi bavuga ko bagiye kuba bahagaritse guhinga ibirayi bitewe n’uko hari abarimo guhunika ibiro 800 byose bikabora bagasigarana imbuto y’ibiro 100.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati:”Ubu dusigaye duhinga kubona ifumbire bikaba ingorabahizi, kuko bisaba kwerekana igipapuro cy’ubutaka, bigatuma duhura n’ikibazo cy’igihe, hari kandi kuba ibirayi byarabaye bike abaturage bakiyongera, ababicuruza bagahitamo kuzamura igiciro.”

Harerimana Blaise, umukozi w’akarere ushinzwe Ubuhinzi n’ubworozi, ntiyemeranya n’abahinzi bavuga ko bahuye n’ibihe bibi by’ihinga, ahubwo avuga ko kuzamuka kw’ibirayi ari ibisanzwe muri aya mezi kuko umusaruro uba ari muke.

Yemeza ko kuba igiciro cyarihagazeho byatewe n’imikorere y’amakusanyirizo yaje aje gukemura ibibazo abahinzi bakundaga guhura nabyo, akanasaba abahinzi kutamarira umusaruro ku masoko.

Aragira ati:”Mu karere dufite abahinzi bahinga noneho basarura bakaryoherwa n’ifaranga bakibagirwa ko bazakomeza guhinga n’ubutaha, aba bahinzi rero iyo bagiye kugura imbuto bagasanga yarazamutse ntibabyumva neza, rero turabasaba kwiteganyiriza.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.