Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

RRA yahagurukiye gusoresha abafundi n’abayede   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 July 2016

 
 

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kigiye gushyira ingufu mu gusoresha inyubako kugeza kuri ba nyakabyizi bazikoraho (abafundi n’ababafasha).

Ibyo bikazajya bikorwa uhereye inyubako igitangira kugera irangiye mu rwego rwo kwirinda amakosa yajyaga akorwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,iki kigo cyagaragaje ko inzego z’inyubako, n’amahoteli zigicumbagira mu kwinjiza amafaranga ajya mu isanduku ya Leta.

Mu mwaka ushize, ubwubatsi bwinjije Miliyari 11,4 mu gihe mu amahoteli yinjije Miliyari zigera kuri 11.

Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tushabe, avuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma nyakabyizi atishyura umusoro.

Ati “Ikimubuza kwishyura ni iki?Kandi yakoze igikorwa kibyara inyungu, yahembwe. Nyakabyizi niba akorera amafaranga ibihumbi 4 cyangwa 5 ku munsi mu minsi 20 ashobora kubona ibihumbi 100 kuki atasora? Na mwarimu atanga wa musoro kandi ahembwa ibihumbi 70 cyangwa 80”.

JPEG - 160.2 kb
Komiseri Mukuru wa RRA Tushabe Richard (Foto James R)

Imisoro igomba gutangirwa aba ba nyakabyizi ni umusoro ku bihembo (TPR) ungana na 15%.

Tushabe yavuze ko uretse gusoresha ba nyakabyizi binyuze kuri rwiyemezamirimo ubakoresha, na nyir’inyubako azajya atanga umusoro ku nyungu muri ubwo bwubatsi.

Yongeyeho ko gusoresha inyubako byajyaga bikorwa imirimo yo kubaka yararangiye bigatuma hagaragara amakosa .

Ati “Niba hari amakosa umuntu yakoze agitangira umushinga we ugomba kumara amezi 24 cyangwa imyaka 5, yakomezaga kuyakora kugeza igihe umushinga we uzarangirira, ubwo hakorwa igenzura hakagaragara amakosa na we yemera, agahanwa nyuma y’icyo gihe cyose harimo n’inyungu z’ubukererwe, bituma n’ibihano bizamuka.”

Abanyamahanga bakoraga bagasubira iwabo badasoze

Komiseri Tushabe yakomeje avuga ko kuba igenzurwa ryakorwaga nyuma byatumaga abanyamahanga bakora ku nyubako bisubirira iwabo badasoreshejwe, bikazabazwa nyir’inzu.

Ati “Wajya kumugenzura yari umushinwa ugasanga yaragiye, bigatuma ujya mu bibazo byo kugaruza amafaranga ya Leta yakagombye kuba yarakiriwe.”

Tushabe avuga ko bazakorana n’urugaga rw’abikorera n’izindi nzego za Leta bagasinyana amasezerano azatuma bamenya abubaka abo ari bo n’aho bavuye kugira ngo gusoresha bizaborohere.

Ati “Abavuye mu mahanga nko mu Budage, mu Bushinwa n’ahandi tuzajya tubereka icyo itegeko ribasaba hakiri kare. Mu kiguzi bemeranya n’uwo bubakira bashyiremo n’umusoro kuko harimo abavugaga ko batari babizi bavuga ko nta mafaranga yateganyijwe y’imisoro”.

Yakomeje avuga ko nta musoro wahindutse ahubwo ikigamijwe ari ukunoza imikoranire n’abafite iyi mishinga mu gusoza inshingano bitabagoye n’abafite intege nke bahanwe ariko babanje kwegerwa kandi bahuguwe.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017, RRA irateganya kwinjiza miliyari 1000 na miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda.Iki kigo kivuga ko gishobora gusoza 2016 gikusanyije miliyari zigera kuri 980.

 

Comments

  • kalisa July 2016

    Mugeze naho kudusoresha udufaranga tuba twakuye mu buyede n’ubufundi koko! uzabanze wibaze ubuzima umuyede cg umufundi aba abayemo: uko arya we n’umuryango n’ aho barara.
    ubwo se muzagira impuhwe zo kumubaza dépenses cg chargés afite? ngo nibura bimworohereze.
    iyi ni politique yo kutunyunyuza kdi n’ubundi ntako twimereye.
    urugero: Data wacu ni umufundi afite famille y’abantu 6 ahahira, yambika, na Minerval y’abana babiri batoya.
    Ibyo kugirango bikorwe turya rimwe, ubwo se umunsi yatangiye gusoreshwa na rimwe ku munsi
    ntituzabibona, Mureke twipfire!!!!!!


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.