Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Polisi y’u Rwanda yagaruje asaga miliyoni 400 y’imisoro mu mezi 4   

  Yanditswe na RNP
 1 month ago

 
 

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro ryagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 413 z’imisoro yanyerezwaga n’abacuruzi batandukanye.

Iri shami ryashyizweho tariki ya 31 Kanama 2012, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yo kurwanya abanyereza umusoro kugira ngo ujye mu isanduku ya Leta.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro n’ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati “Nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka; tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 413 z’imisoro. Dukora ijoro n’amanywa turwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.

CSP Bugingo yakomeje avuga kandi ko mu kwezi gushize, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga zaCchief Waragi zitujuje ubuziranenge, abantu umunani kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kudatanga imisoro.

JPEG - 288.5 kb
Amwe mu makarito y’inzogan’ibindi bicuruzwa byafashwe byinjijwe mu gihugu bidasorewe

Mu bicuruzwa bikunze gufatirwa muri magendu harimo ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisembuye (liquors) , ifarini, umuceri, n’ibindi.

Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza bakajya bageza amakuru kuri Polisi kugira ngo habeho kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro y’igihugu.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Mbera Emmy, yashimye imikoranire y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahooro.

Yagize ati “Umusaruro urashimishije kuva dutangiye gukorana n’iri shami rya Polisi. Mfatiye ku byaha byo kudatanga inyemezabuguzi za EBM, dufatanyije twatahuye abantu 25 baguze imashini za EBM. Bagurishaga inyemezabuguzi za EBM kandi atari abacuruzi, bakaziha abacuruzi bagamije kunyereza umusoro. Twatahuye abantu 700 bakoranaga nabo bantu 25, tubategeka kwishyura umusoro nyongeragaciro ungana n’amafaranga miliyari 6 na miliyoni 700 hiyongereyeho amande; ni ukuvuga ko bazishyura amafaranga arenga miliyari 12.”

Ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga ya miliyari 6 na miliyoni 700; yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26. Ibi rero bidindiza iterambere ry’igihugu.

Yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse asaba by’umwihariko abaguzi kujya basaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.

Yasoje asaba ko mu gihe hari amakuru buri wese yaba afite yatuma umusoro wa leta utanyerezwa cyangwa se kurwanya magendu, yahamagara kuri nimero za terefone 3004 na 3005 cyangwa se akitabaza sitasiyo ya Polisi imwegereye.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.