Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Peteroli mu Kivu yakanguye ubufatanye bw’u Rwanda na Congo   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 2 months ago

 
 

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye gutangira ubufatanye mu gushakisha no gucukura Peteroli na Gazi Methane biboneka mu Kiyaga cya Kivu ku mpande zombi.

Peteroli na Gazi mu kiyaga cya Kivu birongera kugarukwaho ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo mu nama yabereye i Goma mu gihe bikubiye mu masezerano amaze imyaka 41 kuko ya asinywe hagati y’ibi bihugu byombi mu 1975.

Kuri ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro iki kiyaga kuko rukuramo MW 22 ziyongera ku murongo mugari w’amashanyarazi y’igihugu nyuma y’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’ibihugu byombi muri Kanama 2016.

JPEG - 346.2 kb
Ministri Biruta na Mugenzi we Aime Ngoy Mukena i Goma

Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta, yashimangiye ko uretse Gazi Methane hari ibikorwa bihugiweho n’ibihugu byombi byo gutangira gushakisha Peteroli muri iki kiyaga

Minisitiri Dr Biruta yakomeje avuga ko nubwo RDC itaratangira gucukura Gazi Methane, ifite ubushake bwo kubitangira mu maguru mashya kandi bakanifashisha ubujyanama bw’u Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda tugeze kure tubyaza ikiyaga ingufu nka Gaze Methane turabona umusaruro. Congo na yo yatweretse amasezerano basinyanye n’abahanga bagiye gutangira kubaka ibikorwa. Twiyemeje gukorera hamwe ndetse tunabyaze ikiyaga peteroli; ibi bizagira inyungu ku baturage baturiye ibihugu byombi.”

JPEG - 2 Mb
Uhereye i Bumoso Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent Biruta, Minisitiri Aime Ngoyi Mukena, Julien Paluku n’abandi bayobozi nyuma y’amasezerano (Foto Iyaremye Y)

Minisitiri w’Ingufu zikomoka kuri Peterioli muri RDC Aimé Ngoy Mukena, yemeje ko bafite ubushake bwo kugendera ku muvuduko w’u Rwanda mu kubyaza umusaruro iki kiyaga gifite ubutunzi bufitiye ibihugu byombi akamaro gakomeye.

Yagize ati “Twiyemeje gufashanya iki kiyaga ni isano rikomeye ibihugu byombi bifitanye, rikwiye kubyara inyungu ku bihugu byombi n’abaturage babyo bakabyungukiramo. Tugiye gucukura Gaze Methane, ariko tunashyira imbaraga mu gucukura peteroli kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko irimo.”

Inama yabereye muri Congo yahise itangiza ibiganiro by’impuguke zihagarariye ibihugu byombi biri kubera i Rubavu ku buryo bwo guhita bashyira mu bikorwa ibyemezo byayifatiwemo.

JPEG - 249.3 kb
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku, ari mu bitabiriye inama yiga kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.