2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yashimye iterambere rya Banki ya Kigali mu myaka 50 ishize

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-06 14:29:06

 
Share on:
 
Yasuwe:252
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu Banki ya Kigali imaze ishinzwe ayishimira uburyo ikomeje gutera imbere ari nako yinjiriza igihugu umusoro.

Mu ijambo rye yavuze ko Banki ya Kigali ifite amateka ahambaye, kandi ikaba ari nayo ikomeye kurusha izindi mu gihugu.

Ati “Amateka ya BK ni ay’urwego rw’amabanki mu Rwanda muri rusange. BK ifite amashami menshi kurusha izindi, kandi ifite n’izina rizwi cyane mu gihugu. Ni yo ya mbere yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kandi ni nayo ya mbere yashyize yageze isoko ry’imari n’imigabane.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko BK ikaraje mu guha serivisi nziza abakiriya bayo ikoresheje ikoranabuhanga rigezweho, ndetse anerura ko ari umwe muri abo bakiriya.

Ati “Iyi banki iri kwigaragaza nk’iyoboye izindi mu ikoranabuhanga ryo gucunga imari, hagati aho ndi umwe mu bakiriya bayo.”

Yasobanuye ko kuva mu 2000 ubwo yahabwaga umushahara wa mbere nka perezida, yabwiye umuntu kujya awushyira muri BK, kuva icyo gihe kugeza ubu umushahara we ariho ubikwa.

Yakomeje agira ati “ Sinigeze nkora ku mafaranga yanjye kuva mu 2000 ashobora kuba amaze kuba menshi, nzamenya umubare wayo nyuma.”

Umukuru w’Igihugu yanashimiye BK kuba ari yo yatanze umusoro mwinshi mu mwaka ushize, cyane ko itari kubigeraho idafite imikorere myiza.

Yongeyeho ko amabanki atabereyeho kubara inoti gusa ahubwo ko abereyeho guhindura ubuzima bw’abaturage, bakagera ku ntego zabo, bakabasha kwiyubakira inzu, kwishyurira abana ishuri no gukabya izindi nzozi zabo.

Yagarutse ku mbogamizi zikibangamiye abakoresha amabanki muri iki gihe zirimo inyungu ku nguzanyo zikiri hejuru cyane, ndetse asaba ko urwego rw’abikorera na guverinoma bikorana kugira ngo izo nyungu zigabanuke.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE