Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Perezida Kagame yahembewe udushya mu buhinzi   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 June 2016

 
 

Abagize ihuriro nyafurika rishinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuhinzi , FARA “Forum for Agricultural Reseachers in Africa’’ bageneye igihembo Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Kagame Paul kubera politike nziza u Rwanda rwashyize mu gushyigikira no guteza imbere ubuhinzi hifashishijwe ubushakashatsi n’ ikoranabuhanga.

Minisitiri w ‘Intebe yashyikirijwe icyo gihembo i Kigali, aho yari ahagarariye umukuru w’igihugu mu gikorwa cyo gutangiza inama mpuzamahanga ihuje abashakashatsi baturutse mu bihugu bisaga 15 byo ku mugabane w’Afurika.

Mu gihe cy’iminsi 5 barungurana ibitekerezo ku ngamba, n’ibyagezweho mu guteza imbere ubuhinzi butunze umubare munini w’abaturage muri Afurika bugatanga akazi ku babariwa kuri 65%.



Minisitiri w’intebe Murekezi yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhanga udushya, bushakashatsi n’ikorabuhanga.

Ati “Ikoranabuhanga muri gahunda yo kuhira imyaka,no kuyisarura hifashishijwe imashini ryateje imbere ubuhinzi, u Rwanda ruri ku isonga mu kwiteza imbere muri urwo rwego, cyane ko rwaje ku mwanya wambere mu bihugu bya Afurika byasinye amasezerano ya CADDP, agamije gushyigikira ubuhinzi, rero nta bitangaza bibamo, bisaba gusa kwitanga’’.

Minisitiri w’Ubuhinzi Dr Mukeshimana Geraldine, asanga ubuhinzi buza kumwanya wa 3 mu guteza imbere ubukungu, yibutsa ko ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bwafashije kuvana mu bukene abasaga miriyoni,

Yagaragaje ko kugeza ubu ubuhinzi ari urwego rutanga akazi ku baturage bagera kuri 70%.

Perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere, Akinwumi Adesina yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira abahinzi bo mu bihugu byabo mu buryo bushoboka bwose bagahabwa ijambo, nawe yizeza ko Banki nyafurika yemeye kunganira ibihugu bituye umugabane ikabiha miriyari zisaga 24 zo kuzamura uru rwego.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.