Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyuma yo kwivumbura, Misiri irasaba kugaruka mu muryango w’ibihugu bituriye Nil   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Igihugu cya Misiri kiri gusaba gusubira mu Nama y’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil (NBI) nyuma yo kwivanamo mu 2010.

Minisitiri Ushinzwe Amazi, Kuhira n’Ingufu wa Misiri Mohammed Abdel Ati, mu nama ya 24 y’abaminisitiri b’ibihugu bihuriye kuri Nil yabereye muri Uganda muri Nyakanga, yasabiye Misiri yasabye ko yakongera igahabwa umwanya muri NBI.

Ati” Misiri ifite ubushake bwo kubakira ku byo twatangiye mu 1999 igashyira hasi amananiza n’ubwumvikane buke byagaragaye mu kwishyira hamwe kw’akarere.”

Kugeza ubu ariko ko nta mwanzuro urafatwa kuri icyo kifuzo. Cyane ko Ethiopia na Misiri bimaze iminsi birebana ayingwe kubera urugomero ishaka kubaka kuri Nil rushobora gutuma amazi y’urwo ruzi agabanuka ntajye mu Misiri.

JPEG - 98.2 kb
Uruzi rwa Nil rufitiye akamaro kanini Misiri

Misiri yivanye mu muryango mu 2010 ubwo u Rwanda, Ethiopia, Uganda, u Burundi, Kenya na Tanzania byasinyaga amasezerano yo gusaranganya amazi ya Nil ku buryo bungana.

Ayo masezerano yabuzaga Misiri gukoresha uru ruzi uko yishakiye mu mishinga yo kuhira imyaka no kuyabyaza amashanyarazi nk’uko yari imaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ibikora.

U Rwanda n’ibindi bihugu kugeza n’ubu nabyo ntibirava ku izima, ngo byisubireho kuri ayo masezerano.

Ibihugu bituriye Nil ni Misiri, Sudani, Centrafrique, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda u Burundi na Tanzania.

Mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’1939 no mu 1958 Misiri na Sudani byari byihariye igice kinini cy’inyungu ziva kuri uru ruzi.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.