Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyuma ya AU, izindi nama zikomeye zigiye guhuriza amahanga mu Rwanda   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 July 2016

 
 

Muri 2016 u Rwanda rwakiriye inama zikomeye cyane ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’Isi zirimo inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika (World Economic Forum on Africa, WEF)yabaye kuva ku ya 11 kugeza ku ya 13 Gicurasi n’iy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, yasojwe muri iki cyumweru.

Mu gihe gito kiri imbere mu Rwanda hagiye kubera izindi nama zirimo inama mpuzamahanga ku ishoramari muri Afurika (The Global African Investment Summit-TGAIS) izakoranya ababarirwa mu 2000 mu mujyi wa Kigali ku ya 5-6 Nzeli 2016.

Nk’uko urubuga rw’iyo nama izaba ibereye bwa mbere muri Afurika rubigaragaza, yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na COMESA kandi izayoborwa na Perezida Kagame.

Inama ya TGAIS yaherukaga kubera i London mu Bwongereza mu mwaka ushize wa 2015 aho yari yitabiriwe n’abantu barenga 1,300, ni ubwa mbere izaba ibereye ku mugabane w’Afurika.

JPEG - 132.9 kb
Kigal Convention Center inyubako izajya yakira inama nyinshi zizabera mu Rwanda

Abazitabira iyi nama muri rusange, ni Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Afurika, aba za Guverinoma n’Abaminisitiri, ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera ku rwego mpuzamahanga, n’abandi.

Izaganira ku bucuruzi butagira imipaka buhuza imiryango itatu; EAC (Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba), COMESA na SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo).

Iyi nama kandi izafasha mu guteza imbere ubufatanye hagati ya za Leta n’abikorera mu rwego rwo guteza imbere Afurika.

Abayitabira bazanavuga ku gukurura ishoramari n’urwego rw’abikorera mu guteza imbere ibikorwaremezo horoshywa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame buha ikaze abazitabira iyi nama ya TGAIS, buvuga ko kwishyira hamwe mu karere ari iby’ingenzi mu iterambere ry’Afurika.

Ati “Kandi twizera neza ko iyi nama izihutisha ishoramari mu mishinga yihutirwa yo mu karere igateza imbere imibereho n’ubukungu bw’abaturage bacu.”

Izindi nama zikomeye zizabera mu Rwanda muri uyu mwaka ni African Homecomings Summit (AHCS2016) izahuza abikorera n’abandi bakomere ku Isi bagashaka uburyo bafatanya kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu ari ku mugabane. Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, kivuga ko iyo nama izitabirwa n’ababarirwa mu 1000.

Hari inama n’izahuza urwego rw’ishoramari mu mahoteli ku mugabane wa Afurika, ibirori byo Kwita izina, inama izahuza za koperative zo kuzigama no kuguriza, muri Afurika, n’izindi.

U Rwanda rukurura abategura inama ahanini bitewe n’umutekano, korohereza abanyamahanga kwinjira mu gihugu, isuku mu Mujyi wa Kigali, amahirwe yo gutangiza ubucuruzi ndetse n’ubwiyongere bw’amahoteli mpuzamahanga nka Radisson Blu, Marriott, Park Inn, Zinc n’izindi.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.