Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyanza: Isoko bita Ndaburaye ryahombeje irya kijyambere abaturage bubatse   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 September 2016

 
 

Abacururiza mu isoko ry’ahitwa mu Gatugunguru mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, barasaba ubuyobozi kubafasha kugarura abari bavuye muri iryo soko bakimukira ahitwa ku Cyapa haremera agasoko bita Ndaburaye kari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

Aba baturage basaba ko abacururiza muri Ndaburaye bagaruka gucururiza muri iryo soko rya Gatugunguru kuko ryubatse kijyambere, bityo kutarikoreramo kandi ryaruzuye akaba ari ukuripfusha ubusa kandi ryarubatswe n’amafaranga yabo y’ubudehe.

Nk’uko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Ntyazo, ahubatse isoko ryo mu Gatugunguru, ngo nyuma y’aho ushinzwe gutanga amakuru mu mudugudu wabo abamenyesheje ko bagomba kuva muri iri soko ryubakiye, bakajya bajya kurema irindi bita Ndaburaye mu kibanza cy’uwitwa Gasana, uba mu murenge wa Kinazi ahazwi nko ku cyapa, bahise babyubahiriza, kuko ngo bamvaga ari icyemezo cyari giturutse mu buyobozi.

JPEG - 383.6 kb
Abacururiza muri iri soko ryitwa Ndaburaye basora amafaranga 50 (Foto Umutoni B).

Ibi ngo byatumye benshi mu baremaga iryo Soko rya Gatugunguru bimurira ubucuruzi bwabo muri iri bita Ndaburaye riremera mu isambu y’uwo Gasana mu masaha y’umugoroba.

Abacuruzi basigaye muri iri soko rya Gatugunguru nubwo atari benshi, basaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kugira icyo bukora mu rwego rwo gutuma iri soko rya kijyambere ryubatswe ridakomeza gupfushwa ubusa.

Umwe muri bo yagize ati “Ubuyobozi rwose nibugire icyo bukora kuko iri soko ryacu ryubatswe ku nkunga y’ubudehe, risenywe na ndaburaye kandi ryaratwaye amafaranga mu kuryubaka, yewe erega hano twe twanasoreraga leta aho barijyane basorera umututage.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, avuga ko bateganya kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye, mu rwego rw’ubufatanye bagashaka igisubizo kirambye, ariko kandi ngo uwo ushinzwe gutanga amakuru nawe agakurikiranwa kuko yabeshye abaturage.

Yagize ati “Iki kibazo twarakimenye, tubano kandi koko iri soko ryubatse kijyambere ntabwo koko rikitabirwa kuko rero iri rindi bavuga atari iryo mu karere kacu ntabwo twagenda ngo turihagarike, ahubwo icyo tugiye gukora ni ukuganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Ikindi kandi ni uko uyu wagiye gutanga amakuru abwira abaturage ko isoko ryimuwe agiye gukurikiranwa.”

Iri soko rya Ndaburaye ngo riremera ahitwa ku cyapa mu isambu y’uwitwa Gasana, ngo bamusorera igiceri cya 50 buri munsi, mu gihe mu isoko rya Gatugunguru basoreraga leta amafaranga 100 uko isoko ryaremye.

Umugore wa Gasana Celestin witwa Murekatete Odette akaba ari nawe usoresha muri iyi Ndaburaye, ntiyifuje kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Kuba ba nyiri ikibanza babaka umusoro ungana n’amafaranga 50 mu gihe mu isoko rya kijyambere ungana n’amafaranga 100, nayo ni indi mpamvu yatumye bamwe mu bacuruzi bahitamo kuva mu isoko rya kijambere.

 

Comments

 
 
Rubavu:Igare yaguze ibihumbi 80 rimaze kumwungura asaga miliyoni mu mwaka umwe
Rubavu:Igare yaguze ibihumbi 80 rimaze kumwungura asaga miliyoni mu mwaka umwe

Dusabimana Pascal, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, avuga ko mu gihe cy’umwaka amaze akora akazi ko kunyonga igare, ubu ibyo amaze kwigezaho bifite agaciro (...)

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda  baravuga imyato Perezida Kagame
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda baravuga imyato Perezida Kagame

Bamwe mu bashoramari b’Abanyamahanga bakorera ubucuruzi mu Rwanda kuri bo Perezida Kagame arenze kuba Perezida ahubwo ni n’umuhanga mu guhanga u Rwanda rugezweho. Atma Prakash ni umwe mu bayobozi (...)

Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.