Advertisement
 
Ubukungu

Nyamasheke: Yaharaniye kwiteza imbere ahinyuza abamuhemukiye muri Jenoside   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

Kanakuze Josepha ni umupfakazi wa Jenoside, utuye mu mudugudu wa Rwatsi, akagari ka Butare, mu murenge wa Gihombo, mu karere ka Nyamasheke, wishimira ko ataheranwe n’agahinda yasigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi, ubu akaba amaze kwiyubaka.

Uyu mugore w’imyaka 56 avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yamushegeshe ikamusigira n’ibikomere byinshi ku mutima, yaharaniye kudaheranwa n’agahinda, yiyemeza gukoresha amaboko ye, arahinga arorora, akorana na n’ibigo by’imari yiteza imbere, none ubu aravuga ko nyuma y’imyaka 22 yamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese.

Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko akimara kubura umugabo we muri Jenoside yumvise abaye nk’uwihebye n’uwigunze cyane bitewe n’uko yari akiri muto, yibaza uko azarera imfubyi yari asigaranye, umutima n’intekerezo ze bijya kure.

JPEG - 175.3 kb
Kanakuze Josepha yiteje imbere ahinyuza abamuhemukiye batifuza ko abaho (Foto Bahuwiyongera S)

Kubw’amahirwe ngo ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, yaje kumufasha kurihira abana be, na we yishyiramo ko agomba kubaho kandi neza, ashore imbaraga n’ubwenge bwe, none ubu arishimira ko yabigezeho.

Yagize ati:“Mu by’ukuri gutekereza kubaho neza byabanje kuba ikibazo kuko twumvaga twarihebye cyane, cyane cyane ko hano mu cyahoze ari Komini Rwamatamu Jenoside yahashegeshe mu buryo ndengakamere, ku buryo abicanyi batifuzaga ko harokora n’umwe.
Baduhize mu buryo bukomeye cyane nta n’aho tugiraga twihisha, ariko ku bwa Rurema twabayeho, nza gusanga ari ngombwa ko mparanira kubaho kugira ngo n’uwampigaga atanshishamo ijisho akansuzugura, mpitamo gukoresha amaboko n’ubwenge bwanjye kugira ngo ntunge abanjye.”

Avuga ko yakomeje gushakisha imibereho kugeza ubwo yiboneye inka yo korora, yorora n’amatungo magufi menshi, aza gusana neza inzu ye yanga ko aba habi n’uwamuhigaga akamuseka yumva ko yageze ku ntego ye, afasha abana be kwiga, none ubu na we ngo yumva afite agaciro gakomeye mu bandi kuko atunzwe n’imbaraga ze.

Ati:“Nagize icyizere gisesuye cyo kubaho ubwo hazaga umurenge Sacco ngakorana na wo, gukorana na Sacco bikaba byaranteje imbere cyane kuko naguzagamo amafaranga nkayakoresha, nayarangiza maze no kwishyura neza bakanguza andi na yo nkayakoresha.

Nize umushinga wo guhinga kijyambere, mpinga ubutunguru, amashu, karoti n’izindi mboga nyinshi, nkajya ngurisha, nza gushaka akamashini gasekura isombe, abaturage barangana ndabasekurira, ubu meze neza nariyubatse rwose.”

Kanakuze asaba abandi bapfakazi ba Jenoside bafite imbaraga ariko bacyumva ko kwikura mu bukene bidashoboka, guhaguruka bakisunga abamaze kubona umurongo w’ubuzima, bakegera Sacco n’ibindi bigo by’imari bagakorana na byo, bakegera inzego z’ubuyobozi zikabagira inama z’uko bazamura imibereho yabo.

Uyu mubyeyi ashimira kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaruriye icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside, kuko imibereho yabo ari we ahanini bayikesha.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gihombo Nshimiyimana Jean Damascène, ashima intambwe bamwe mu bapfakazi ba Jenoside bo muri uyu murenge bagezeho biyubaka, akabasaba gukomereza gukorana umwete mu byo bakora, kandi bakibuka ko ubuyobozi bubari hafi muri byose.
Nyamasheke:Yaharaniye kwiteza imbere ahinyuza abamuhemukiye muri Jenoside

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

Comments

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.