Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyamasheke:Barifuza Hoteli igezweho ku mwigimbakirwa wa Kumbya   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Abaturage bo mu tugari twa Rugali mu murenge wa Macuba na Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, barifuza ko umwigimbakirwa wa Kumbya uri mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu kiyaga cya Kivu, wabyazwa umusaruro ufatika, hakubakwa nka Hoteli yo ku rwego rwo hejuru.

Aba baturage bemeza ko uyu mwigimbakirwa ari ahantu nyaburanga, hashobora gusurwa n’abantu benshi mu gihe hashyirwa ibikorwa remezo bikenerwa bya ngombwa.

Uyu mwigimbakirwa uteye ubwuzu ku mpande zawo zose, ngo ubusanzwe igice cyawo kinini kiri mu mazi y’ikivu, ariko ukagira aho ufatanira n’ubutaka, ukagira n’inzira zikoze neza ziwugeraho.

JPEG - 118 kb
Barifuza hoteli kuri uyu mwigimbakirwa

Uyu mwigimbakirwa ngo ni ubutaka bw’abamisiyoneri bo mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda buriho n’amazu baruhukiramo iyo baje gutembera mu Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, n’abaturage b’utwo duce bakoze ubukwe n’indi minsi mikuru bakajya kuhifotoreza,abandi bakahakorera amasengesho kuko ngo hatuje.

Abahaturiye bemeza ko mu rwego rwo guhesha agaciro iby’iwacu hari ukuntu habyazwa umusaruro uruseho, hagahururirwa na benshi kubera ubwiza bwaho, bikabafasha no kwinjiza amafaranga atubutse.

Ngerageze Vincent, utuye ku kirwa cya Kirehe gihana imbibi n’uyu mwigimbakirwa, yagize ati:“Kariya karwa kadufitiye akamaro kanini cyane kuko nk’iyo abo bazungu baje cyangwa hari abakirisitu bahafite umwiherero turahungukira cyane, kuko nk’umuturage woroye inkoko n’inka abashyira amagi n’amata, abarobyi bakabarundaho amafi n’isambaza,abahinzi b’imbuto ifaranga rikaba ryose.

Abo bazungu baza bagakodesha amato yacu bakayatemberamo natwe tukinjiza menshi, ku buryo Leta ihigiye gahunda hateza imbere abaturage b’iyi mirenge yose ihaturiye.”

Uzayisenga Alvéra, we yagize ati:“Uwahashyira Hoteli yo mu rwego rwo hejuru abatuye ino twese twakira, kuko dusanzwe turi abakozi ariko tukabura aho tugurisha umusaruro.

Igihe abo bazungu badahari cyangwa hatari ibindi bihakorerwa ariko kubera ubwiza bwaho uwahabyaza umusaruro n’abakomeye bajya baharara kuko hari umwuka mwiza utapfa gusanga ahandi, natwe tukahungukira.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, yatangarije Imvaho Nshya ko koko hariya hantu hari mu hantu heza nyaburanga aka karere gafite, hashobora kubyazwa umusaruro wateza imbere abaturage benshi bigatuma n’isura y’akarere irushaho kuba nziza.

Uyu muyobozi yavuze ko agiye kubiganiraho n’abikorera ku buryo bavugana n’aba ba nyiraho, hakarebwa uburyo habyazwa umusaruro uruseho kandi ngo birashoboka.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.