Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyamasheke: Amaterasi Leta yatanzeho miliyoni 420 arapfa ubusa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubw’umushinga RSSP ukorera muri aka karere, buratangaza ko bukomeje kubabazwa na hegitari zigera kuri 300 z’amaterasi y’indinganire yakorewe abaturage bari bafite ikibazo cy’ubutaka buhanamye, none ubu akaba apfushwa ubusa.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamare muri aka karere Sengambi Albert, n’umuhuzabikorwa w’umushinga RSSP ku rwego rw’aka karere Batamuliza Dorothée, ngo bamwe mu bakorewe aya materasi bakomeje kuyahombya nkana.

Bavuga ko abakorewe aya materasi y’indinganire bashyiraho amananiza ku bashaka kuyabyaza umusaruro, bakavuga ko hakwiye izindi mbaraga ngo aya materasi areke gukomeza gupfa ubusa, mu gihe akarere gakeneye ibiribwa byinshi.



Batamuliza yagize ati “Hegitari zirenga 700 ni zo RSSP yatunganyijeho aya materasi y’indinganire muri imwe mu mirenge ifite ikibazo cy’ibiribwa bike.

Impamvu ikaba ari uko ba nyiri ayo materasi batayabyaza umusaruro, bamwe muri aba bakaba ari abayakorewe ariko nyuma bakimukira ahandi ntibagurishe cyangwa ngo bayakodeshe ngo abandi bayabyaze umusaruro.

Hari kaba n’abayatunganyirijwe badafite ubushobozi bwo kuyahinga kubera ko bashaje cyangwa bafite izindi ntege nke, ikibabaje kurusha ibindi ariko kikaba ari uko aba batayahinga banga no kuyakodesha abashoboye ngo bayabyaze umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Muri aba banga kuyakodesha kandi batayashoboye bashyiraho amananiza ababakodesha, ugasanga amafaranga babaka badashobora guhinga ngo bayakuremo, cyangwa n’ababikoze babona ibyo uwakodesheje yejeje ubutaha bakamuca menshi, iyi migirire ikaba ikomeje no guhombya Leta.”

JPEG - 639.7 kb
Batamuliza Dorothée, umuhuzabikorwa wa RSSP agaragaza uburyo abakorewe abaterasi bahombya Leta(Foto Bahuwiyongera S)

Batamuliza akomeza asobanura ko aya materasi atabyazwa umusaruro atera igihombo kinini Leta.

Ati “Birahombya Leta cyane kuko urebye amafaranga n’imbaraga zitakarira muri aya materasi, n’intego Leta iba ifite iyo iyakora, nyamara amaterasi angana kuriya agapfushwa ubusa, mbona ari ikibazo gikomeye cyane.

Nihubahirizwe itegeko ry’ubutaka, udashoboye kubyaza umusaruro ubutaka bwe abwamburwe buhabwe ushoboye kububyaza umusaruro, ariko bareke guhombya Leta nkana gutyo.”

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere muri aka karere, Sengambi Albert, avuga ko iki ari ikibazo kigiye guhagurukirwa, kuko aka karere kamaze gutangwamo amafaranga menshi cyane yakoreshejwe mu gukora amaterasi y’indinganire.

Avuga ko harimo amafaranga arenga miliyari amaze gutangwa na RSSP, bakaba badakwiye kurebera aya materasi apfa ubusa.

Yagize ati “Dufite hegitari zigeze kuri 300 mu karere kose zipfa ubusa kandi ntidushobora gukomeza kubirebera.

Twavuganye na ba nyirayo ko bagomba kuyabyaza umusaruro cyangwa bakayaha abayashoboye, uko byagenda kose mu ihinga rije azahingwa, udashoboye akureho amananiza abayashoboye bayabyaze umusaruro.”

Abashyize mu bikorwa uyu mushinga w’amaterasi bavuga ko hegitari imwe y’amaterasi yatwaraga amafaranga miliyoni n’ibihumbi 400, ariya materasi yose akaba yaratwaye arenga miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.