Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nyamagabe: Umudozi yasabiwe guhuzwa n’Abashinwa bakora imyenda   

  Yanditswe na UMUHIRE K. SAIDATH
 4 months ago

 
 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gufasha umudozi wahangiye imirimo abaturage benshi muri aka karere guhuzwa n’uruganda rukora imyenda rw’Abashinwa kugira ngo rumufashe kwagura ubumenyi n’ibikorwa bimuteza imbere.

Minisitiri Uwizeye yasabiye Mukacyemayire Jacqueline ufite inzu y’ubudozi bw’imyenda akaba yaratanze n’akazi ku bantu benshi guhuzwa n’Abashinwa bafite uruganda i Kigali mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Gasaka, aho yasuye ibikorwa bitandukanye bitanga akazi ku bantu binyuze muri NEP/Kora Wigire.

Minsiitiri abona aba Bashinwa bamufasha kumuha amahugurwa hagamijwe gukora imyenda izajya icuruzwa imbere mu gihugu no hanze yacyo cyane ko imyenda ya Caguwa igenda icika mu gihe himakazwa ibyakorewe mu Rwanda.

JPEG - 348.9 kb
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith (Foto James R.)

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yishimiye cyane intera ibikorwa byasuwe igezeho n’ubuyobozi bw’Akarere bukomeje kubigiramo uruhare no gufasha ba nyirabyo bubahuza n’ibitanga inama ku mishinga, ibiyishingira n’ibitanga inguzanyo.

Uwizeye yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukora urutonde rw’urubyiruko rugomba kwiga imyuga n’ibyo rwakwiga bukabahuza n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga (WDA), yabasabye kandi gukomeza kwegera urubyiruko rugafashwa gukora imishinga igashyikirizwa NEP kuko muri gahunda zayo harimo gutanga inguzanyo mu buryo bworoshye.

Yatanze inama kandi ko abakorera mu Gakiriro ka Gasaka bakwiyongera bakanongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza bakanashaka imashini zigezweho zihutisha akazi.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.