2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyamagabe:Nizeyimana yinjiza amamiliyoni mu buhinzi n’ubworozi afatanya n’akazi ka Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-03 11:54:15

 
Share on:
 
Yasuwe:88
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nizeyimana Antoinette, umuhinzi-mworozi wo mu karere wo mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, aravuga ko umwuga w’ubuhizi n’ubworozi iyo ukozwe neza ushobora gukiza umuntu, kuko nawe magingo aya atunze amamiliyoni abikesha uyu mwuga.

Uyu mugore unakora mu kigo nderabuzima, avuga ko we n’umugabo we w’umuganga, ngo bakora kwa muganga ariko bakongeraho ibi bikorwa nk’akazi kabinjiriza amafaranga menshi yiyongera kuyo bahembwa nk’umushahara, kandi ngo kakanabaruhura mu mutwe.

Nizeyimana yabwiye Imvaho Nshya ko kwinjira mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, yabitewe nuko yavutse abona n’ababyeyi babo bahinga bakanorora, ndetse n’imiterere myiza y’ubutaka n’ikirere bituruka ku ishyamba rya Nyungwe.

JPEG - 419.3 kb
Izi nka ni zimwe mu zo Nizeyimana yoroye

Asobanura ko mu mwaka wa 2007 batangije amafaranga miliyoni 2 bagura iby’ibanze birimo amatungo, isambu n’ibindi byihutirwa nko kubaka ibiraro n’ibindi, batangira umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi ubwo.

Magingo aya yoroye inka, ndetse n’ingurube zisaga 200 za kijyambere, zorowe kinyamwuga, kandi ngo aya matungo amwinjiriza amafaranga menshi.Yagize ati "Tubona amafumbire tujyana mu buhinzi, ariko iyo ubaze amafumbire usanga afite agaciro k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 400, tugahita tuyajyana mu buhinzi kandi nabyo ni inyungu.”

Yakomeje agira ati "Ku buhinzi kumenya inyungu mbona ku kwezi nabyo bijya bingora cyane kuko tubibara mu gihe cy’amezi 6, nibura iyo ibihe byagenze neza twinjiza nka miliyoni 30, twahemba ugasanga dusigaranye nka miliyoni 9 wenda twakwita inyungu."

Nizeyimana avuga ko banagurisha ibibwana by’ingurube, nabyo bikaba isoko y’amafaranga kuko ngo babigurisha hagengewe ku biro bipima, ikilo kimwe bakakibarira amafaranga ibihumbi 2.Avuga ko nubwo nta soko rihoraho bafite, bapakira imodoka ingurube bakajya kugurishiriza mu masoko ya Rusizi na Nyamasheke, aho ngo ingurube imwe ikuze igura amafaranga agera ku bihumbi 200.

Bahereye ku mafaranga bakura muri uyu mushinga w’ubuhinzi n’ubworozi, uyu muryango ngo wabashije kugura inzu zibyazwa umusaruro mu buryo butandukanye, bagura amasambu agera kuri hegitari menshi, ndetse n’indi mitungo itimukanwa.

Kuri we ngo abavuga ko umwuga w’ubuhinzi utabonekamo inyungu, ngo baba bibeshya cyane kuko ngo ikintu cyose cyungukira umuntu bitewe n’uko yagikoze.

Ati "Nubyuka ukajya guhinga ariko wumva ari nko gutembera, ubwo nyine ntacyo bizakugezaho kandi ni kimwe n’undi mwuga wose ukozwe nabi, ntacyo utanga. Naho mu buhinzi ho, mu by’ukuri umuntu agomba gushaka igihingwa kijyanye n’ahantu kandi na Leta yabitanzeho inama, naho ubundi ubuhinzi n’ubworozi birunguka rwose ."

Guhinga no korora biruhura mu mutwe

Uyu mubyeyi mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko nkabo bakora akandi kazi, ubuhinzi n’ubworozi bituma mu mutwe haruhuka, kuko ngo iyo ‘uvuye ku kazi ugahita ujya mu mirima biraruhura’.

Ati "Iyo wabikoze neza byongera ubwiza bw’ahantu, nk’iyo uri mu murima w’ibirayi bimeze neza wumva ku mutima hameze neza.

Ubworozi nabwo, iyo wabukoze neza ubasha kumara amasaha n’amasaha mu matungo uhagazemo ureba uko arya, ureba aryamye asinziriye, nk’iyo inka iryamye yakumva ikaza ukayishimashima usanga ari byiza.Wagera ku ngurube ho rero biksaba akarusho! Ingurube yariye igahaga 3 ku munsi ntinasakuza usanga ituje.Iyo ubireba biragushimisha bikaba byanakongera kubaho ku muntu."

Muri gahunda Umuryango wa Nizeyimana ifite, harimo no kubaka uruganda rukora ibiryo by’amatungo, kugira ngo boroherwe no kubona ibyo bagaburira amatungo yabo ndetse n’ay’abandi baturanyi babo bafite imishinga y’ubworozi.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE