2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ntirenganya arishimira iterambere amaze kugezwaho n’umushinga yatangije Frw 50,000

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-02 06:53:36

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ntirenganya Vincent, umuturage wo mu mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, arishimira ko umurimo yihangiye wo kwenga umutobe wamuteje imbere, kuko yatangiranye amafaranga ibihumbi 50, none ubu akaba amaze kubibyaza asaga miliyoni n’ibihumbi 800.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yemeza ko inyungu uyu mushinga umaze kumugezaho ari nini cyane, kuko yabashije kwiyubakira aho akorera, ndetse akigeza ku bindi bikorwa by’iterambere, byiyongera ku mafaranga miliyoni n’ibihumbi 800 akoresha magingo aya.

Avuga ko atangira uyu murimo yengaga ijerekani 1 mu gihe cy’ukwezi, none kuri ubu asigaye yenga ibitoki agakuramo amakaziye 400 mu gihe cy’ukwezi, kandi ngo uwo mutobe yenga wujuje ubuziranenge.

JPEG - 323 kb
Ntirenganya yatejwe imbere no kubyaza umusaruro igitoki cyera mu Gakenke

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Natangiye mu mwaka wa 2014 ntangira nkorera mu rugo, ngakora ijerakani 1 y’umutobe bigenda bikura gahoro gahoro, kuri ubu nsigaye ngemura hirya no hino ku masite agera kuri 20, uyu mutobe nkora mu urutoki nawise inyungurabagabo. Kubera ko nta modoka nari nagira nifashisha abanyonzi bashyira uwo mutobe mu abakiriya hirya no hino”.

Yakomeje agita ati “Natangiranye amafaranga ibihumbi 50 none ubu amafaranga nkoresha agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 800. Kuri ubu nta bwo ngikodesha inzu nkoreramo, navuye hirya iyo mu cyaro mbasha kwegera umuhanda aho ngurishiriza ibicuruzwa byanjye”.

Ahamya ko afite abakozi 4 bahoraho ahemba ku kwezi na ba nyakabyizi 2, ndetse n’abanyonzi bamujyanira ibyo bicuruzwa hirya no hino mu mirenge, kandi ngo abahemba neza nabo bakabasha gutunga imiryango yabo.

Hari kandi n’abaturanyi be ngo bamugemurira ibitoki akabibagurira nabo bakabona amafaranga, byose akabibonamo inyungu kuko atera imbere adasize n’aba baturanye.

John Gasaraba, Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari, ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Gakenke, yavuze ko uwo mugabo intambwe agezeho ishimishije, agahamya ko kugira ngo yihangire umurimo byatewe na Leta y’ubumwe ihora ibashishikariza kwihangira umurimo bakiteza imbere.

Yagize ati “Uyu mugabo wenga umutobe awuvanye mu ibitoki yagiriye akamaro abaturanyi be, ndetse atanga n’akazi ku abantu batandukanye. Kuri ubu uwo mutobe we wujuje ubuziranenge, kuko upfundikiye mu macupa, twarawugenzuye ukorerwa ahantu hari isuku hizewe, tuzakomeza kumuba hafi akomeze ateze imbere n’abandi bazabashe kumwigiraho”.

BASANDA NS OSWALD

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE