Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Nta Munyarwanda uzakoresha agatadowa nyuma ya 2018-Musoni   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 May 2016

 
 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James yatangaje ko nyuma ya 2018 nta Munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa, naho mu mwaka wa 2021, u Rwanda rukazaba tufite amashanyarazi ahagije, ku buryo ruzatangira kuyohereza mu bihugu by’Akarere.

Ibi Minisitiri Musoni James yabitangaje ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016 mu kiganiro “Kuzaba bitera kumenya”. Muri iki kiganiro cyavugaga ku ruhare rw’ingufu mu bukungu bw’u Rwanda, Musoni yasobanuye gahunda ya Leta yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ati “Nta Munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa bitarenze umwaka wa 2018” Yavuze ko bitarenze umwaka wa 2020 amashanyarazi agomba kuba yageze ku Banyarwanda bose, mu buryo bwizewe kandi ku giciro gihendutse.

JPEG - 351.6 kb
Gutura mu midugudu bifasha Leta kugeza ibikorwaremezo ku baturage, kandi ubutaka bwo guhinga bukaguka

U Rwanda kandi mu minsi mike ruzaba rugurisha amashanyarazi hanze, aho Musoni yagize ati “Muri 2021 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi ahagije ku buryo hari n’ingano ruzatangira kohereza mu bihugu by’akarere.”

Minisitiri Musoni akaba yaravuze ko abaturage basabwa gutura mu midugudu kugira ngo borohereze Leta kubagezaho umuriro w’amashanyarazi. Yavuze ko Leta ubu iri gukorana neza n’abikorera mu rwego rwo kongera no gukwirakwiza ingufu. Kugeza ubu, mu Rwanda ingano y’ingufu z’amashanyarazi ihari ni hafi Megawati 200 zivuye kuri Megawati 50.
Kuri ubu, u Rwanda ngo rurimo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi iruhuza n’ibindi bihugu izafasha kohereza cyangwa gukura amashanyarazi mu mahanga.

Jean Bosco Munyaneza, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza Amashanyarazi (REG), yavuze ko Abanyarwanda basabwa kurinda ibikorwaremezo by’amashanyarazi nk’inkingi y’iterambere.

Kugeza ubu kaminuza zose zifite amashanyarazi, gahunda ni uko amashuri abanza n’ayisumbuye yose azaba afite amashanyarazi muri 2018. Ni mu gihe 92% by’imirenge yose y’igihugu imaze kugerwamo n’amashanyarazi, gahunda ni ukuyageza mu mirenge yose vuba.

Leta y’u Rwanda ikaba ishyize imbere kwihutisha itangwa ry’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo muri 2018 waba ugera ku Banyarwanda bangana na 70%.

 

Comments

 
 
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda  baravuga imyato Perezida Kagame
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda baravuga imyato Perezida Kagame

Bamwe mu bashoramari b’Abanyamahanga bakorera ubucuruzi mu Rwanda kuri bo Perezida Kagame arenze kuba Perezida ahubwo ni n’umuhanga mu guhanga u Rwanda rugezweho. Atma Prakash ni umwe mu bayobozi (...)

Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.