2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mukagatare yinjiza amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi abikesha ubuhinzi bw’urutoki

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-31 12:45:24

 
Share on:
 
Yasuwe:173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mukagatare Clémence, Umuhinzi-mworozi wo mu kagari ka Rugese, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma, avuga ko ashima imiyoborere myiza yatejwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye umugore ijambo, kuko ari yo yatumye ubu ageze ku rwego rwo kuba mu nzu y’amafaranga miliyoni 17, n’ubuhinzi akora bukaba bumwinjiriza ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Mukagatare ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50, akora ubuhinzi bw’urutoki rwa kijyambere ku buso bwa hegitari 3 aho atuye mu mudugudu wa Kajevuba. Ibitoki ahinga ni ibyo mu bwoko bw’ibiribwa bizwi nk’inyamunyo, ndetse n’ibikorwamo inzoga byo mu bwoko bwa Fiya.

Uyu mubyeyi avuga ko ashimira cyane ubuyobozi bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwahaye abagore ijambo, bukabaha amahirwe yo kwiga no guhugurwa, bukabashishikariza gutinyuka gukora imirimo itandukanye no gukorana n’ibigo by’imari, ndetse bukabaha umutekano uhamye utuma bakora ibikorwa byabo nta cyo bishisha.

JPEG - 429.7 kb
Mukagatare ahamya ko ibitoki by’inyamunyo ahinga yabiboneye isoko i Burayi (Foto Manishimwe N)

Mukagatare ni umwe mu bafashamyumvire mu buhinzi bo ku rwego rw’igihugu, bahuguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Nyuma yo guhugurwa mu bijyanye no kuvugurura ubuhinzi, yatangiriye iwe, yiyemeza kuba intangarugero mu buhinzi akora kinyamwuga, none ubu ageze ku rwego rw’uko ibitoki yeza yabiboneye isoko ku mugabane w’u Burayi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, uyu mugore w’intangarugero mu buhinzi yagize ati “I Burayi ducuruzayo ibitoki biribwa bita inyamunyo. Hari ba rwiyemezamirimo babijyanayo. Ibitoki mpinga rero biba bifite umwihariko kuko dukoresha ifumbire y’imborera, bigatuma n’umusaruro uboneka uba ufite ubuziranenge, uyu mwaka ni uwa 2 mfite iri soko.”

Ibitoki Mukagatare yeza bijyanywa i Burayi abigurirwa inshuro 1 mu kwezi ku buryo buhoraho, akagemura ibiro 400, ikilo kimwe akigurirwa ku madorali 5. Impamvu y’iki giciro ni uko iyo bigeze i Burayi bitunganywa, bigahabwa abantu barwaye indwara y’igisukari, izwi cyane nka ‘Diyabete’.

Mukagatare Clémence avuga ko iterambere agezeho arikesha imiyoborere myiza, kuko yabashije gusezerera ubukene, ubu akaba ahamya ko abayeho neza, afite ibimutunga, agasagurira amasoko; ndetse akaba yaramaze kuzuza inzu abamo yamutwaye miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agira ati “Icyo nishimira, ni uko mbifashijwemo na Leta y’ u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ubu navuye mu bukene bukabije. Mbere nari umuhinzi nkasarura ibihaza inda yanjye, ariko sinashoboraga kubona ibyo nsagurira isoko. Nyuma yo gukora ubuhinzi bw’urutoki, nabaga mu nzu itameze neza n’igikoni cy’ibirere. Ubu namaze kuyivugurura mfite inzu y’amabati 37 irimo ibintu byose n’igikoni; ifite agaciro ka miliyoni zirenga 17.”

Ubuhinzi bwa Mukagatare Clémence yemeza ko bumwinjiriza inyungu y’amafaranga y’u Rwanda agera ku ibihumbi 800, kandi ahamya ko aya mafaranga azakomeza kwiyongera kuko afite gahunda yo gukomeza kubuvugurura bukarushaho gutanga umusaruro.

Avuga ko yeza ibitoki biribwa, kimwe gipima ibiro 50, naho ibyo mu bwoko bwa Fiya ageze ku rwego rwo kweza igipima ibiro 100, kandi umwihariko w’ubuhinzi bwe ukaba ko akoresha ifumbire y’imborera gusa.

Uyu muhinzi avuga ko afite intego yo kwagura ubuhinzi akora bukava kuri hegitari 3, bukagera nibura kuri hegitari 5, kuko kugeza ubu uretse kuba afite isoko ryo hanze y’u Rwanda, anafite isoko rinini imbere mu gihugu.

Mukagatare Clémence wishimira iterambere agezeho akesha ubumenyi yahawe na Leta y’u Rwanda mu kuvugurura ubuhinzi, ubu ni umufashamyumvire w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ahugura abandi yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu buzima busanzwe Mukagatare afite abana 4 bize amashuri kugera ku rwego rwa za kaminuza, ubu bose bakaba bafite akazi babikesha ubu buhinzi bw’urutoki kuko amafaranga akuramo ari yo yabarihiye kugeza barangije.

Uyu mugore kimwe n’abandi bagore bo mu karere ka Ngoma, bishimira cyane ko basubijwe agaciro bari barambuwe n’ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda mbere ya 1994, ndetse bagahamya ko amahirwe y’iterambere abazengurutse biteguye kuyabyaza umusaruro bakarushaho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange, kandi ngo ibyagezweho biteguye gukora ibishoboka byose bakabisigasira.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE