Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Muhanga: Yibohoye ubukene agenda mu mahanga abikesha kubumba inkono   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 July 2016

 
 

Ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 22 umunsi ngarukamwaka wo kwibohora, Uwimana Marie, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yagaragaje ko akazi ko kubumba inkono ari ko katumye yivana mu ngoyi y’ubukene, ubu akaba abayeho neza.

Mu buhamya Uwimana Marie yatanze ku munsi wo kwibohora, yagarutse ku buzima bubi abasigajwe inyuma n’amateka babagamo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hafi ya bose biberaga mu nzu zisakaje nyakatsi kuva hasi kugera ku gisenge.

Uwimana akavuga ko kuva yamenya ubwenge yahisemo gukora bya kinyamwuga akazi ko kubumba inkono, bituma abasha kwiteza imbere ku buryo yagiye ahabwa amahugurwa anyuranye mu Rwanda ndetse agira n’amahirwe yo guserukira u Rwanda no mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, ari nako yagiye yegukana ibikombe bitandukanye.

Yagize ati:«Uyu mwuga nkora wo kubumba watumye mbasha kwiyubakira inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubukene kuri njye bwabaye amateka.»

JPEG - 218.8 kb
Uwinama ahamya ko yibohoye ubukene (Foto Muhizi E)

Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko nubwo hari intambwe abaturage benshi bamaze gutera bibohora ingoyi y’ubukene, ariko badakwiriye kwirara ngo bumve ko urugendo rwo kwibohora rwarangiye.

Asaba abaturage ko bakomeza gushishikara bakora umunsi ku munsi, kugira ngo barusheho kwiteza imbere bafatiye urugero rwiza kuri uyu muturage wateye imbere ahereye ku kazi abantu benshi bakunze gusuzugura.

Munyantwali Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko kuba u Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame wafashe iya mbere mu kubohora Abanyarwanda, akaba ari nawe “twese dukomoraho ibikorwa by’ubutwari, bigomba kuturemamo icyizere cy’uko n’ibyo tutari twageraho nta shiti bizagerwaho”.

Ati:«Mu myaka 22 ishize u Rwanda rwakoze byinshi,.. reka mbasabe ko dutera ikirenge mu cye niho tuzagera kuri byinshi.»

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwahaye impano Ingabo, nk’ikimenyetso cy’ubwitange zagaragaje zibohora Abanyarwanda.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.