Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Muhanga: Umukozi wa Sacco akurikiranweho kunyereza 7 000 000   

  Yanditswe na RNP
 May 2016

 
 

Umukozi wa Sacco y’umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni 7 z’amafaranga y’amanyarwanda.

Nshimiyimana Philbert, usanzwe atanga amafaranga ku bagana Sacco, yafashwe ku italiki ya 4 Gicurasi nyuma y’uko umucungamari w’iriya Sacco atahuriye icyuho mu bitabo bimwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego , uyu mugabo yabaye afunzwe kugira ngo iperereza rikorwe neza.

CIP Hakizimana yagize ati:”Iperereza ry’ibanze ryatumye hafatwa ibitabo by’ibihimbano byakoreshwaga n’uyu ukekwa, aho yandikaga amafaranga akurikiranyweho.”

Yagize kandi ati:”Nshimiyimana yari afite ibitabo bye ku ruhande yandikamo abakiliya babikije amafaranga, akaba nta handi hantu yajyaga abandika mu bitabo bisanzwe bya Sacco; ibi turabifite kandi bizafasha mu iperereza ariko twanasabye ubuyobozi bw’iriya Sacco gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare w’amafaranga nyayo yaburiwe irengero.”

CIP Hakizimana avuga ko kurwanya ikoreshwa nabi ry’ibya rubanda na ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda irwanya ishyizemo ingufu.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa( Anti-corruption unit) ndetse n’irindi rirwanya ibyaha bimunga umutungo (public fund embezzlement unit) zombi ziri mu ishami ry’ubugenzacyaha(CID) kugirango abanyereza umutungo wa rubanda bakurikiranwe.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.