Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Minisitiri w’Intebe yasabye amahanga guhagurukira ubushomeri mu rubyiruko   

  Yanditswe na BENIGNE MUGISHA
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye impuguke mu by’imirimo zo mu karere gushakira umuti urambye ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko rwarangije amashuri.

Minisitiri w’Intebe yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragararo inama nyafurika ku guhanga imirimo yahuje inzego zinyuranye n’ibihugu by’Afurika n’ibyo mu Karere mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bunoze bwo kurwanya ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko.

Yasobanuye ko ubushomeri bwahindutse ikibazo mpuzamahanga, ku buryo abayobozi bakwiye guhaguruka bagashakira umuti ibibazo bitandukanye bibutera.

Ati“ Icyegeranyo cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurirmo cyo muri 2015 cyagaragaje ko 43% by’urubyiruko badafite akazi cyangwa bakora ariko bakiri mu bukene. Ibihugu byose bikwiye kwishyira hamwe iki kibazo kigashakirwa umuti urambye.”

JPEG - 154.8 kb
Murekezi Anastase, Minisitiri w’Intebe (hagati), Uwizeye Judith, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo (ibumoso) na Lamin Manneh, uhagarariye ONE UN mu Rwanda

Minisitiri Murekezi yongeyeho ko u Rwanda rwatangiye gukora iyo bwabaga ngo ikibazo cy’ubushomeri gicyemuke.

Ati “Iyi nama ibaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari yaratangiye gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko mu rwego rwo kurwanya ubukene n’ubushomeri.”

Yagaragaje ko buri mwaka hahangwa imirimo inyuranye itari iy’ubuhinzi ndetse urubyiruko n’abagore bakabona ingwate ku mishinga yabo binyujijwe mu kigega cy’ingwate (BDF).

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku kwigisha urubyiruko imyuga nk’imwe mu nzira yo kurwanya ubukene n’ubushomeri, bityo, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira no gushyiraho amashuri y’imyuga iciriritse (TVET).

Imyanzuro yafatiwe mu nama ya mbere yagezweho hejuru ya 80%

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith yabwiye itangazamakuru ko iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri, asobanura imwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya mbere yanagezweho ku kigereranyo kiri hejuru ya 80%.

Ati “Inama yabanje yafatiwemo imyanzuro inyuranye yiganjemo guha urubyiruko ubumenyi ngiro kugira ngo rugendane n’isoko ry’umurimo no kurushishikariza kwihangira umurimo.”

Abajijwe intera urubyiruko rugezeho rwihangira imirimo mu gihe bigaragara ko rurimo abashomeri batari bake, Minisitiri Uwizeye yagize ati “ abihangira imirimo bakomeje kwiyongera, gusa ikibazo gihari ni mu rubyiruko rw’abanyeshuri barangije kaminuza badahita babona imirimo.”

Minisitiri Uwizeye yasabye urubyiruko gutinyuka bakagana isoko ry’umurimo ryo mu karere, bagapiganwa n’abandi, dore ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abo mu bindi bihugu bya EAC.

Muri iyo nama hatanzwe ubuhamya bwa ba rwiyemezamirimo barimo umunyarwandakazi n’urubyiruko rwo mu gihugu cya Botswana, aba bose bakaba barabashije kwihangira umurimo bahereye ku gishoboro gito no ku bumenyi bavanye mu mashuri.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.