Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Minisitiri Murekezi yafunguye ku mugaragaro Kigali Marriott Hotel   

  Yanditswe na Tumukunde Georgine
 4 months ago

 
 

Hoteli y’inyenyeri eshanu izwi ku izina rya Kigali Marriott Hotel, imaze imyaka isaga itanu yubakwa i Kigali, ku wa 4 Ukwakira 2016, yafunguwe ku mugaragaro.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase wafunguye ku mugaragaro iyi hoteli, yashimye Ikigo Mpuzamahanga cyo muri Amerika gikora ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (Marriott International, Inc.) kuba cyarahisemo gushora imari mu Rwanda, rukaba rubaye urwa mbere mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugira iyi hoteli.

Yakomeje avuga ko kiriya kigo cyahisemo neza mu gushora imari mu Rwanda kuko rwiyemeje gushyigikira ishoramari, dore ko ari n’imwe mu ntego z’ icyerekezo 2020, yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu kikava mu bihugu bikennye, kikajya mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse. Ikindi ni uko Igihugu cyashyize imbaraga mu kwimakaza umutekano, kikanateza imbere ibikorwaremezo byorohereza abashoramari kugera ku ntego.

JPEG - 121.8 kb
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase n’ umuyobozi wa Marriot International muri Afurika, Aren Sorenson bataha ku mugaragaro Kigali Marriot Hotel

Umuyobozi mukuru w’ ikigo Marriott International Arne M.Sorenson, yavuze ko bishimiye gushora imari mu Rwanda. Yagize ati “Twishimiye gushora imari mu Rwanda, twizeye ko iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo buganisha ku kuzamura ubukungu bw’Igihugu no guha imirimo abanegihugu. ”

Kuva mu mwaka wa 2012, Marriott yakoranye na Kaminuza ya Akilah Institute for Women ikorera mu Rwanda mu guhugura urubyiruko rw’abakobwa rufite imyaka iri hagati ya 18 na 30, rukanakora mu bikorwa byayo biri muri Doha muri Qatar n’ i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu. Ubumenyi bahawe bakaba bazaza kubukoresha no mu gihugu cyabo; muri Kigali Marriott Hotel.

Iyi hoteli ifite ibyumba 254 harimo n’icyagenewe kwakira Umukuru w’igihugu, yafunguwe ku mugaragaro mu gihe i Kigali habera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje abashoramari batandukanye, igamije kureba uko ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku mahoteli bwatezwa imbere kurushaho, dore ko byagaragaye ko bufite uruhare runini mu kuzamura ubukungu.

Mu Rwanda, umwaka ushize ubukerarugendo bwinjije amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 342, yinjijwe na ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,2 basuye Igihugu nk’uko bitangazwa na RDB.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.