Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Min. Gatete yagize icyo avuga k’u Rwanda mu nyandiko za “Panama Papers”   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 April 2016

 
 

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasobanuye impamvu hari ikigo gifite aho gihuriye n’u Rwanda cyagaragaye mu nyandiko zishyira ahagaragara amabanga ya ba magendu b’abaherwe “Panama Papers” .

Muri zo nyandiko z’ibigo bikorana n’urugaga rw’abanyamategeko rwitwa Mossack Fonseca havugwamo n’ikigo Debden Investments Ltd gifite aho gihuriye na Leta y’u Rwanda.

Ibinyamakuru 107 birimo Le Monde ari nabyo byashyize ahagaragara Panama Papers bivuga ko icyo kigo cyakodeshaga indege abayobozi bakuru b’u Rwanda mu ngendo z’amahanga mu buryo butemewe.

Ariko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, abinyujije mu itangazo, kuri uyu wa 6 Mata 2016 yasobanuye ko icyo kigo ntaho gihuriye no kunyereza imisoro no kwikubira inyungu nk’ibindi byasohowe muri Panama Papers.

Yasobanuye ko icyo kigo cyafashaga Leta mu kugabanya umutungo ugendera ku ngendo z’abayobozi ba guverinoma.

Ati” Debden Investments Ltd, ni ikigo cyavuzwe muri Panama Papers cyashinzwe na Guverinoma y’Inzibacyuho y’u Rwanda mu 1998. Cyari uburyo bwihariye guverinoma yifashishaga mu kubona serivisi zimwe na zimwe zitari zoroshye kuboneka muri icyo gihr kuko guverinoma yakoraga mu buryo bugoye cyane.”

Yasobanuye ko Debden Investment yakoreshwaga mu mucyo mu nyungu z’u Rwanda kandi ko nta muntu ku giti cye wayungukiragamo.

Uretse ibyo Minisitiri Gatete avuga ko nta narimwe mu mikorere y’icyo kigo higeze habaho gukwepa imisoro.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.