Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Leta yakiriye inguzanyo yo kuzamura imijyi 6   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 April 2016

 
 

Leta yashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 95 z’amadolari zisaga miliyari 72 zizifashishwa mu mushinga wo kubaka neza ibikorwa remezo mu mijyi 6 ya kabiri yatoranyijwe kuba imijyi y’icyerekezo.

Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yashyiraga umukono kuri aya masezerano n’uhagarariye Banki y’Isi, Yasser El Gammal , yavuze ko ari ku nguzanyo nto cyane ya 0.75% kandi akaba azishyurwa mu myaka 38 Leta ikaba izabasha kuyishyura.

Minisitiri yavuze ko uwo mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu ukaba uzatangirira mu turere twatoranyijwe ari two Muhanga, Rusizi, Nyagatare, Huye, Musanze.

JPEG - 91.4 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete (iburyo) na Yasser El Gammal bashyira umukono ku masezerano

Haziyongeraho igice cya Nyarugenge cy’Umujyi wa Kigali kiri kuri hegitari 86 cyane ahazwi nka Biryogo mu murenge wa Nyamirambo.

Yagize ati “Cyane cyane icyo dushaka ni ukugira ngo dukore imijyi izadufasha kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu cyane mu bukungu, bizanafasha n’icyaro nanone kuko harimo ubwo buhahirane n’umujyi tukaba tugira ngo tubikore mu buryo bugezweho ku buryo imijyi yacu yagira akamaro mu bukungu.”

Ku ikubitiro uyu mushinga uteganya kuzagera byihuse ku baturage ibihumbi 500 muri utwo turere hiyongeraho n’abagera ku bihumbi 19 batuye nabi mu mirenge ine ya Nyarugenge, Agatare, Rwampara na Kiyovu.

Ibikorwa remezo bizibandwaho muri uwo mushinga ni imihanda, amashanyarazi, imiturire, gutunganya imyanda itabora, gusukura amazi, kuhira ubutaka buhingwa.

Minisitiri avuga ko gutoranya iyo mijyi kubimburira iyindi ari uko igaragaza umuvuduko kandi bitagikwiye ko abantu basiga imijyi yabo ngo birundire mu murwa mukuru Kigali kandi iterambere rikwiye gusaranganywa hose.

Uhagarariye Banki y’isi yavuze ko iyi nguzanyo itanzwe ari icyiciro cya mbere cyo kubaka imijyi 6 ikamera neza kandi ko ikindi cyiciro nacyo kizategurwa nyuma.

Leta isanzwe ishyira agera kuri miliyoni 80 mu kubaka neza imijyi buri mwaka, iyi nguzanyo ikaba ije kuyunganira kugira ngo ibyo bikorwa byihute.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.