Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Leta y’u Rwanda yatangije ikigega cy’ubwizigame gishya   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 June 2016

 
 

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN yatangaje ko Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo cy’ishoramari ry’umwuga, RNIT, yashyizeho ikigega gishya cy’ubwizigame kitwa, “Iterambere Fund” cy’ishoramari ry’umwuga kije korohereza gahunda yo gukusanya amafaranga imbere mu gihugu.

Ni nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yo ku wa 24 Kamena 2016 yemeje icyo kigega kigamije gufasha mu ishoramari ry’iterambere.

Itangazo MINECOFIN yashyize ahagaragara rivuga ko icyo kigega kizatangizwa ku mugaragaro ku wa 29 Kamena mu nama izabera i Kigali. Risobanura ko mu byo icyo kigega gishinzwe harimo ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yashyizeho ikigo cy’ishoramari ry’umwuga cyitwa Rwanda National Investment Trust Ltd (RNIT Ltd) ari nacyo cyahawe inshingano zo gushinga Iterambere Fund.

Icyo kigo gishinzwe guteza imbere no gucunga ibigega (funds), harimo n’ibigega by’imigabane ku ishoramari (unit trusts), hagamijwe kwongera ikusanywa ry’amafaranga y’imbere mu gihugu.

JPEG - 191.9 kb
Amwe mu mafaranga ya Iterambere Fund azashorwa mu migabane

MINECOFIN ivuga ko Ishyirwaho ry’icyo kigega rijyanye n’intego ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza umuco wo kwizigamira, no gufasha abaturage kugera ku isoko ry’imari n’imigabane mu rwego rw’ishoramari.

Iri shyirwaho rya RNIT Ltd kandi rigamije iterambere mu bukungu no kugeza servisi z’imari ku Banyarwanda bose.

Ikigega cy’umugabane ku ishoramari (unit trust) n’iki?

Ni kimwe mu bwoko bw’ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe (collective investment scheme), gikusanya amafaranga aturutse mu bashoramari batandukanye (abaturage uhereye ku bafite ubushobozi bucye, amakoperative, ibigo...).

Amafaranga akusanyijwe acungwa n’abanyamwuga mu ishoramari (Professional Fund Manager), bakanayashora mu bicuruzwa bitandukanye byo ku isoko ry’imari n’imigabane. Bimwe muri ibi bicuruzwa twavuga ni nk’impapuro mvunjwafaranga, imigabane n’ibindi bicuruzwa byo mu mabanki.

Abanyamigabane/abanyabicefatizo (Unit holders) ni bo banyir’ ikigega.
Ubu ni uburyo bwiza, ku muntu ku giti cye, bwo kwiha intego zifatika zo kwizigamira anashora imari, maze bikamufasha kugera ku bukire, bitewe n’uko amafaranga make make agiye ashorwa mu gihe kirekire abyara inyungu.

RNIT Ltd, nk’ikigo gishinzwe guteza imbere no gucunga ibigega, igiye gutangiza ikigega cya mbere kitwa RNIT ITERAMBERE FUND, ishingiye ku itegeko No 40/2011 ryo kuwa 20 nzeli 2011.

Bimwe mu bizaranga icyo kigega, akaba ari ni ikigega cyemerera ababyifuza bose kugura cyangwa kugurisha imigabane/ibice fatizo igihe cyose babishatse hakurikijwe ibiteganywa n’inyandiko igenga imikorere y’ikigega (open-ended fund).

Buri gice fatizo (unit) kizagurishwa RWF100 mu gihe cya mbere ariko amafaranga macye umuntu ashobora gushyira mu Kigega ni RWF2,000;
ikigega cy’umugabane ku ishoramari ni uburyo bwizewe bubereye abantu ku giti cyabo, baba abatuye mu Rwanda cyangwa abatuye mu mahanga (diaspora), kimwe n’abaturage b’ibihugu bya East African Community cyangwa se ibigo byo mu Rwanda ndetse n’ibyo hanze yarwo (Iby’ubwiteganyirize, ubwishingizi, amasosiyete, ibigo byigenga n’ibya Leta......).

Umuntu yemerewe kuba yajya ashyira mu Kigega amafaranga make make igihe cyose abishatse (nibura 2,000 Frw) (Systematic investment Plan/SIP).

Urugero: Abakozi bashobora guha uburengenzira abakoresha babo cyangwa banki zicishwamo imishahara yabo, maze amafaranga macye macye akajya akurwa ku mushahara wabo mu rwego rwo kwizigamira no gushora imari mu kigega.

Amafaranga azakusanywa azashorwa mu bicuruzwa byo ku isoko ry’imari n’imigabane ndetse no mu mabanki.

Uko Imigabane igurwa muri icyo kigega

MINECOFIN ivuga ko Igihe hazaba hatangajwe ko ikigega gitangiye gukora (kuri radio, mu binyamakuru...), abantu ku giti cyabo/koperative/sosiyete bazagura ibice fatizo/imigabane ku giciro cy’igura rya mbere (Initial Public Offer/IPO).

Bazajya buzuza inyandiko zabigenewe (forms/formulaires) muri za bank, cyangwa microfinance, cyangwa se ku bahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane (brokers).

Icyakora Amafaranga yose akusanywa nta na rimwe yakirwa n’umuntu ku giti cye, ahubwo ashyirwa kuri konti y’ikigega muri banki cyangwa ibigo by’imari (microfinance), hanyuma agahambwa icyemezo cya banki ko iyo banki yakiriye amafaranga ye (bordereau).

Abazagura imigabane/ibice fatizo (units) mu gihe cy’igurisha rya kabiri, bazayigurira ku giciro cyizaba cyiriho muri icyo gihe (Net Asset Value).
.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.