Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Kwita Izina: Abacuruzi biteguye inyungu idasanzwe   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 September 2016

 
 

Abatanga serivisi zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubukerarugendo mu karere ka Musanze batangaza ko biteguye neza kwakira abazitabira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bo muri pariki y’Ibirunga.

Amahoteli k’imwe n’abandi bazakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, bemeza ko ibyangombwa byose bikenewe ngo umukerarugendo yakirwe neza byateguwe.

Mu Kinigi ahazabera imihango yo kwita izina abana b’Ingagi 22, hateguwe neza ku buryo bubereye ijisho, ibi bikaba bigaragarira mu nyubako zidasanzwe zihagaragara harimo n’amazu yubatse Kinyarwanda, aho abita amazina baturuka bajya gukora uyu muhango.
Ba mukerarugendo bitabiriye umuhango wo kwita izina ari benshi (Foto KT
Ba mukerarugendo kandi mu minsi yo kwitegura Kwita izina abana b’Ingagi, bitabiriye gusura ingagi ari benshi, baturutse mu bihugu bitandukanye, abaganiriye n’Imvaho-Nshya bakaba bavuga ko basanzwe bazi ko u Rwanda ari igihugu cyiza.

Umwe muri ba mukerarugendo ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagize ati:“Nkunda u Rwanda, ni igihugu cyiza gifite isuku, bitandukanye no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, abaturage b’u Rwanda ni abakozi kandi ni abantu beza”.

Mu kwitegura uyu munsi ngarukamwaka wo Kwita izina abana b’Ingagi harimo n’abacuruza ibihangano byakorewe mu Rwanda bavuga ko iyo uyu munsi wegereje baba biteguye abaguzi benshi.

Nkundimana, umwe mu babaza amashusho mu biti yagize ati:“Niteguye kubona amafaranga kuko abanyamahanga n’abandi banyarwanda bari aha bazagura ibihangano byanjye, niteguye agatubutse”.

Imyiteguro myiza y’uyu muhango kandi inagaragarira mu batanga serivise zirimo amahoteli, aho yongerewe cyane mu nkengero z’ibirunga, abatanga izi serivise nabo bakaba bemeza ko biteguye neza abashyitsi baje muri uyu muhango, aho biyemeje kubaha serivise inoze.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habyarimana Jean Damascene, avuga ko imyiteguro yagenze neza, kandi ngo abaturage ba Musanze bakaba bamaze kumenyera kwitabira uyu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Uyu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 12 aba bana b’Ingagi 22 biyongereye ku bandi bana b’ingagi 216 bamaze kwitwa amazina kugeza ubu.

Kuri iyi nshuro agashya karimo kandi ni uko mu bana b’Ingagi bitwa amazina uyu mwaka harimo ab’impanga babiri, bikaba bidakunze kubaho, dore ko byaherukaga kubaho mu mwaka wa 2005 ndetse no mu mwaka wa 2012.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.