2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kirehe: Barirahira imodoka ya miliyoni 40 bahawe na Perezida Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-22 09:54:41

 
Share on:
 
Yasuwe:223
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahinzi b’ikawa bibumbiye muri Koperative COCAMU ikorera mu murenge wa Musaza Akarere ka Kirehe, baravuga imyato imiyoborere myiza ya Guverinoma y’u Rwanda yita cyane ku iterambere ry’umuturage, iharanira ko abakiri hasi bajyana n’umuvuduko igihugu kigenderaho.

Abanyamuryango ba COCAMU barashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame wabageneye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ikaba yarabakuye mu bwigunge bakaruhuka imvune bakuraga mu gukusanya umusaruro bawugeza ku ruganda no ku isoko ry’i Kigali.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda bayishyikirijwe na Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie ku wa 07 Gicurasi 2015 mu murenge wa Musaza aho bakorera.

Impano y'imodoka Perezida Paul Kagame yahaye abanyamuryango ba COCAMU

Umuyobozi wa COCAMU Bamurabako Juvenal yagize ati “Ubu iyi modoka ni yo idutwarira umusaruro, ubundi twirirwaga twiruka dusabiriza abaza kuwudutwarira. Ni ibintu ntarumva mu karere kacu aho Perezida aha abaturage imodoka, twebwe ibyo muvuga by’amatora itariki yaratinze ngo tumuhundagazeho amajwi kahave...”

Ikindi abanyamuryango bashimira Perezida Paul Kagame ni uko adahwema gushyigikira inzego zose n’abakene akabagenera gahunda zinyuranye nka Girinka, Ingoboka (VUP) n’izindi zibafasha kwikura mu bukene.

Abakora mu ruganda baravuga imyato iterambere bamaze kugezwaho na Koperative COCAMU

Gukorana neza n’ubuyobozi byatumye umusaruro wiyongera

Bamurabako komeza avuga ko imiyoborere myiza, guhera ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwa Perezida, yagize uruhare mu iterambere rya Koperative kuko inyungu y’ubuhinzi bw’ikawa itakiribwa n’abashoramari nk’uko byahoze hatarajyaho politiki y’amakoperative .

Yagize ati “Ubundi iyi Politiki itaraza twe twagurishaga ibitumbwe byonyine, inyungu ziyongera ku bikorerwa ikawa zikaribwa na ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo. Ya madolari yaribwaga n’umuntu umwe, ubu natwe tujya kugurisha tukagabana inyungu ivuyemo.”

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2004 ikabona ubuzima gatozi mu 2006, kuri ubu imaze kugera ku mutungo w’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 158 kandi ikomeje gutera imbere. Uyu mutungo urimo imashini eshatu zifite ubushobozi bwo gutonora toni 7.5 ku isaha, ibibaka, ibitanda 168 byanikwaho ikawa, ibiro byo gukoreramo, hegitari ebyiri zihinzweho ikawa n’abyiri z’ishyamba, imodoka ebyiri zirimo iyo biguriye, n’ububiko bugezweho.

Abanyamuryango bahamya ko bakomeje intego yabo yo guharanira ko ikawa ibateza imbere nk’abanyamuryango n’abahinzi baturiye uruganda, igahesha n’u Rwanda ishema mu ruhando mpuzamahanga.

Koperative ifite ibitanda 168 ikaba iteganya no kubyagura uko umusaruro ugenda wiyongera

Umwaka ushize, umuhinzi utari umunyamuryango yahabwaga ubwasisi bw’amafaranga 15 ku kilo yagemuye ku ruganda, mu gihe umunyamuryango yageraga kuri 60 ku kilo, kugira ngo bose barusheho kuryoherwa n’inyungu y’umusaruro wabo.

Ikawa ya COCAMU yatangiye gusogongezwa abanyamahanga ikaba ifite amanota 85%, kandi icyizere bakura ku buyobozi gituma bizera ko badateze gusubira inyuma.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE