Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Kigali: RRA yaguye gitumo abacuruzi badakoresha imashini ya EBM   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 May 2016

 
 

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakoze igenzura mu masoko atandukanye mu mujyi wa Kigali gisanga hari abacuruzi benshi badatanga inyemezabwishyu z’imashini za EBM.

Abacuruzi basanzweho icyo gikorwa gifatwa nko kunyereza imisoro, bihindukiranye iki kigo, bavuga ko basobanuriwe nabi imikoreshereze ya EBM.

Bagaragaje ibibazo binyuranye, birimo kutabwirwa ko baba bagomba gutanga inyemezabwishyu kuri buri gicuruzwa bagurishije n’iyo yaba ari bombo y’amafaranga 100, kutamenyeshwa neza igihe inyemezabwishyu zandikishijwe ikaramu zemerwa, gutinda gukorerwa imashini igihe zigize ibibazo, no kutabwirwa aho bakwiye kwerekana fagitire za EBM.

Ubwo abakozi ba RRA basangaga Tuyishime Emmanuel, adafite fagitire z’aho yaranguye yagize ati “Rwose nta byo nari nzi, namwe nta bwo mwadusobanuriye, njye rwose fagitire ndayaka sinatwara ibintu bitayifite ariko iyo maze kubyerekana hariya kuri gereza aho abakozi ba RRA baba bari mpita mbijugunya.”

Mukazayire Speciose Aisha we asanga hari akavuyo kagaragara mu mikorere y’abakozi ya RRA ati “hari uza akakubaza ibijyanye na zino mashini wamubaza ikimuranga nk’ikarita ya RRA ntakibone. Hari n’uza akakubwira ngo ndi umupolisi nkorana na RRA. Ikiza ni uko abakozi ba RRA bazajya batugeraho bakatwereka ikarita y’akazi.”

JPEG - 155.3 kb
Umucuruzi Mukazayire Speciose Aisha asobanurira umukozi wa RRA impamvu adafite inyemezabuguzi z’ibyo acuruza (Foto Niyonsenga S.)

Ushinzwe umushinga wa EBM, Mbera Emmy, yavuze ko ibyo abacuruzi bavuga ari byo byatumye hatangizwa ubugenzuzi bwakozwe mu masoko ya Nyabugogo, Kimironko na Nyarugenge.

Ati “Ikigaragaye ni uko nka 60% barenga by’abacuruzi batitabira kwaka inyemezabuguzi z’ibicuruzwa bafite mu maduka yabo, ingamba dufashe ni ukwigisha abacuruzi tukabahugura.”

“ Indi ngamba ni uko nitugaruka tugasanga batarabona izo nyezabuguzi tuzafatira ibyo bicuruzwa bigatezwa cyamunara, fagitire z’ikaramu zemerwa ari uko akamashini kagize ikibazo ariko nabwo umucuruzi tumusaba ko igihe mashine ikize ahita yuzuza izo yandikishije ikaramu zose.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abaguzi kwibuka gusaba fagitire kuri buri kintu cyose baguze.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.