Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Kigali: Ibihugu bisaga 70 bizaba bihagarariwe mu nama ya WEF   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi “World Economic Forum” mu rwego rw’Afurika Elisie Kanza, yatangaje ko abayobozi bahagarariye ibihugu bisaga 70 byo ku mugabane w’Afurika n’ahandi ku Isi ari bo bazitabira inama y’iri huriro igiye kubera mu Rwanda.

Elisie Kanza avuga ko muri iyo nama izaba ku ya 11-13 Gicurasi 2016 hazaganirwa ku cyakorwa mu guhindura umugabane w’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo abaturage bakoroherezwa gukora maze bakivana mu bibazo by’ubukene.

Mu kiganiro Kanza na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete bagiranye n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza aho imyiteguro y’iyi nama igeze, yavuze ko abayobozi bazaba bayirimo n’impuguke zinyuranye bazungurana ibitekerezo ku ngamba n’ibimaze gukorwa hagati y’ibihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu byazamutse vuba mu bukungu.

JPEG - 86.7 kb
Elsie Kanza uyobora WEF mu rwego rw’Afurika

Kanza yavuze ko asanga u Rwanda ari cyo gihugu cyateye intambwe mu bukungu, kuko bwazamutse vuba nyuma y’ibibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyari kivuyemo, ndetse ibyegeranyo bikaba bishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere mu korohereza abashoramari gukora ubucuruzi bwabo.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku Isi byihuse mu bukungu no gushyiraho uburyo bwiza bwo kureshya abashoramari mu gihugu.”

Minisitiri Amb. Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda rugiye kwakira inama nk’iyi mu gihe rworoheje gahunda yo guha abanyamahanga Viza.

Yasobanuye ko bimwe mu bizaganirwa muri iyo nama ari akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere, intambwe ubu u Rwanda rwagezeho nyuma yo gushyiraho ibikoresho by’ikoramabuhanga nk’umurongo mugari wa “Broadband” ufasha kugeza murandasi kuri benshi, n’ibindi.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.