Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Kenya yibukijwe kwishyura Abanyarwanda bahombejwe n’imvururu zo muri 2008   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Inama y’Ubucuruzi ya Afurika y’Uburasirazuba (EABC) yasabye Kenya kwishyura abacuruzi bo mu Rwanda na Uganda bahombye imari y’amadorali asaga miliyoni 47 mu mvururu zakurikiye amatora ya 2008.

Icyo gihe ikamyo zikoreye ibicuruzwa z’abo bacuruzi 16 zangijwe n’insoresore mu muhanda w’Umuhora wa Ruguru (Nairobi-Eldoret-Kampala). Bamaze imyaka umunani bishyuza Leta ya Kenya binyuze muri dipolomasi ari yo isa nk’iyatereye agate mu ryinyo.

Ku wa Kabiri, abagize EABC bagiye kureba Perezida Wungirije William Ruto ahitwa Karen mu mujyi wa Nairobi, bamubaza amakuru ku iyishyurwa ry’abo bacuruzi.

JPEG - 31.1 kb
Umuyobozi wa EABC, Lilian Awinja

Umuyobozi wa EABC, Lilian Awinja yabwiye Ruto ati” Dushaka kumenya aho mugeze mwishyura abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bahombye ibicuruzwa bifite agaciro ka $47, 557 081 mu mvururu zo muri 2007/2008 zakurikiye amatora rusange.

Yibukije Leta ya Kenya ko ifite inshingano zo gusigasira amahoro n’umutekano mu mihanda yo mu Muhora wa Ruguru, cyane cyane mu matora yo mu 2017, kuko inyuramo ibicuruzwa bijya mu gihugu bitandukanye birimo Uganda, u Rwanda, RD Congo na Sudani y’Epfo.

Ati” Umuhora wa Ruguru ufite akamaro gakomeye mu kwikorera ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa bijya i Kigali, Kampala, Sudani y’Epfo na Congo. Mukwiye kuhabungabunga umutekano kuko ari urufunguzo rw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa mu karere.”

Daily News (Tz) ivuga ko Perezida Wungirije wa Kenya, William Ruto yahise ategeka Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari, Henry Rotich, gutumiza inama n’abacuruzi bo mu karere bahuriye muri EABC bagakemura icyo kibazo burundu.

Ruto aysabye ko iyo nama izanitabirwa n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe umutekano w’imbere, Maj. Gen. Joseph Ole Nkaissery, Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bakuru bagakemura icyo kibazo kimaze imyaka umunani mu nzira.

Yijeje kandi ko Leta ya Kenya izacungira hafi umutekano w’abacuruzi n’ibyabo mu matora ya 2017 na nyuma yaho.

Imvururu za Politiki zatangiye muri Kenya ubwo hatangazwaga ko Perezida Kibaki ari we watsinze amatora yo ku wa 27 Ukuboza 2007, icyo gihe uwo bari bahanganye, Raila Odinga yahise atangaza ko habayeho kunyereza amajwi.

Hakurikiyeho urugomo n’ubwicanyi byakorwaga n’insoresore z’abarwanashyaka bashyigikiye Odinga na Kibaki, bivugwa ko hapfuye abantu basaga 1300 naho ababarirwa mu 600 000 bagahunga.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.