Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Kenya : Banki yerekanye impamvu yanze kwizera umunyemari Rujugiro   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Banki y’ishoramari yo muri Kenya, Dyer&Blair yasobanuriye urukiko impamvu yanze kwishyurira ku gihe amafaranga yagurishijwe mu migabane y’ umunyemari w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro, muri sosiyete Safaricom.

Mu kirego cye, Rujugiro avuga ko mu 2008 yaguze muri sosiyete y’itumanaho, Safaricom imigabane miliyoni 8.8, ifite agaciro ka miliyoni y’amadorali. Ngo mu 2013 yasabye banki ya Dyer &Blair kuyigurisha ivanamo amashilingi miliyoni 61.4 yari ahwanye na miliyoni n’ibihumbi ijana by’amadorali muri icyo gihe.

Forbes Magazine yatangaje ko Rujugiro ashinja iyo banki gukererwa kumwishyura igihe cy’amezi asaga ane bigatuma ifaranga rya Kenya rizamura agaciro ku idorali agahomba amafaranga menshi. Yifuza kwishyurwa amadorali 577 000.

JPEG - 52.5 kb
Paul Orem (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa Dyer and Blair Investment Bank

Yanasabye urukiko kumugenera impozamarira kuko ayo mafaranga yatizne kwishyurwa yatumye adashora imari mu bindi bikorwa.

Banki isanga Rujugiro atari umuntu wo kwizerwa

Mu kwiregura, Dyer &Blair Bank yasobanuye ko yafatiriye imari ya Rujugiro muri gahunda ya (KYC: Know Your Customer) Leta ya Kenya yihaye yo kumenya niba abakorana na banki zo muri icyo gihugu ari abo kwizerwa.

Iyi banki ivuga ko yamenye amakuru ko Rujugiro yakwepye imisoro myinshi mu Rwanda bigatuma imitungo ye myinshi mu mujyi wa Kigali ifatirirwa. Yongeyeho ko yanumvise amakuru y’uko uyu mugabo yaba atera inkunga imitwe y’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bikaba byaratumye ahunga u Rwanda.

Dyer & Blair bank ivuga ko yatumiye Rujugiro ku biro byayo i Nairobi ngo asubize ibibazo bimwe na bimwe undi akanga kwitaba, akaba ntacyo akwiye kwishyuza.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Hafashwe toni 7 za caguwa zinjizwaga mu Rwanda ari magendu
Hafashwe toni 7 za caguwa zinjizwaga mu Rwanda ari magendu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), rifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), bataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwinjiza ibiro (...)

Abavuzi gakondo bagiye gushinga uruganda rw’imiti na banki
Abavuzi gakondo bagiye gushinga uruganda rw’imiti na banki

Abavuzi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, bibumbiye mu Muryango Mugari w’Abavuzi Gakondo, UMUAGA, batangiye kwiga ku mishinga ikomeye y’igihe kirekire irimo ibitaro (...)

Nyamagabe: Umudozi yasabiwe guhuzwa n’Abashinwa bakora imyenda
Nyamagabe: Umudozi yasabiwe guhuzwa n’Abashinwa bakora imyenda

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda gufasha umudozi wahangiye imirimo abaturage benshi muri (...)

Abanyarwanda 920 bamaze kwizigama by’igihe kirekire asaga miliyari
Abanyarwanda 920 bamaze kwizigama by’igihe kirekire asaga miliyari

Ikigo gishinzwe Ibigega by’Umugabane ku Ishoramari (RNIT Iterambere Fund) cyatangaje ko Abanyarwanda 920 ari bo bashoye imari mu igurisha rya mbere bizigama by’igihe kirekire amafaranga y’u Rwanda (...)

Ukwakira 2016: Ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 7.4%
Ukwakira 2016: Ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 7.4%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kw’Ukwakira 2016 cyagaragaje ko ibiciro mu mijyi Ibiciro mu mijyi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.