Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Isoko ry’imari n’imigabane ryafasha Afurika kwigira-PM Murekezi   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 3 months ago

 
 

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asanga Isoko ry’imari n’imigabane ryagira uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bwa Afurika ndetse ikaba yagera no ku kigero cyo kwigira, mu gihe ribyajwe umusaruro ufatika.

Ubwo Minisitiri w’Intebe yatangizaga ku mugaragaro inama ya 20 y’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika (African Securities Exchanges Association -ASEA) kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2016, yashimangiye ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byatera indi ntambwe byifashishije iri soko.

Iyi nama ihuje abarenga 300 baturutse mu muri Afurika no ku yindi migabane, barimo impuguke ndetse n’abafatanyabikorwa b’Isoko ry’Imari n’Imigabane, abanyamategeko, abakozi b’amasoko y’imari n’imigabane, abahagarariye guverinoma zitandukanye, abashoramari mpuzamahanga, ibiko by’ikoranabuhanga n’abandi.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu gukomeza guharanira kwigira, amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika yagira umumaro mu guhindura uburyo bwo kuzamura ubukungu bwa Afurika.”

JPEG - 137.4 kb
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi uwa gatatu, yagaragaje agaciro k’isoko ry’Imari n’Imigabane muri Afurika

Yakomeje ashimangira ko isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika ryafasha cyane cyane ibihugu bicyiyubaka, ati “Aya masoko yafashije mu mpinduka zifatika z’ibihugu bicyiyubaka mu buryo burambye ."

Mu gutangiza iyinama yitabiriye ahagarariye Perezida Kagame, Murekezi yakomeje asaba abayitabiriye gusangira ubunararibonye n’abakiri bashya muri uru rwego mu gufashanya kurwubaka ku bagamije kuriha icyerekezo kimwe muri Afurika.

Iyi nama ibaye mu gihe Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (RSE) ryizihiza isabukuru y’imyaka itanu rimaze ikora kuva 2011, ikaba igamije kwiga ku cyerekezo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Afurika n’uruhare rifite mu bukungu bw’uyu mugabane mu ntumbero y’icyerekezo 2030.

Umuyobozi w’Ibigo by’Imari n’Imigabane muri Afurika y’Uburasirazuba (EASEA), akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) Pierre Célestin Rwabukumba, yashimangiye ko aya ari amahirwe kuri bo yo kugaragaza uburyo isoko ry’imari n’imigabane ryagize uruhare rukomeye mu gushyigikira ubukungu bw’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe
Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa guhinga vuba bakaba barangiye gutera bitarenze taliki ya 15 Werurwe 2017, kugira ngo bazafunge neza itera ry’igihembwe cy’ihinga 2017B. Ibi abahinzi (...)

Umusore usoje amashuri y’imyuga i Rubavu yakoze imashini itunganya ibiribwa
Umusore usoje amashuri y’imyuga i Rubavu yakoze imashini itunganya ibiribwa

Abayisenga Jean Fabrice, umusore umaze imyaka ibiri arangije amashuri y’imyuga, utuye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yihangiye imashini isya ibiribwa bimwe na bimwe. Iyi mashini (...)

Kigali: RSE yahagurukiye kumvisha uburinganire abacuruzi n’abashoramari
Kigali: RSE yahagurukiye kumvisha uburinganire abacuruzi n’abashoramari

Ubuyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda bwiunze ku yandi masoko arenga 40 ku isi mu guhagurukira icyuho cy’uburinganire mu bashoramari n’abakuriye ibigo by’ubucuruzi. Ubuyobozi bw’Isoko (...)

KCB yifuza ko guhererekanya amafaranga mu ntoki biba amateka mu Rwanda
KCB yifuza ko guhererekanya amafaranga mu ntoki biba amateka mu Rwanda

Gukoresha uburyo bwo gucuruza no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga byatangiye gutanga umusaruro mu Rwanda kuko hari umubare munini umaze kubona ibyiza byo guhaha utitwaje amafaranga no (...)

Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.