2017-08-17 08:49:58 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isiraheli yatangiye kuvungurira u Rwanda ku bunararibonye ifite mu buhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-24 12:17:30

 
Share on:
 
Yasuwe:22
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo guha ubumenyi Abanyarwanda batari bake, Leta ya Isiraheli ikomeje kugaragaza ubushake ifite mu gufasha u Rwanda kugera ku buhinzi bwa kijyambere mu buryo burambye.

Kuri ubu Leta ya Isiraheli imaze gushyira miliyoni zirenga 976 z’amafaranga y’u Rwanda (1 200 000 y’amadolari ya Amerika) mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho mu Rwanda, bikorerwa mu kigo ntangarugero cy’ikoranabuhanga mu buhinzi kiri ku Mulindi.

Na none kandi itsinda rigizwe n’Ambasaderi Gi Haskel, Umuyobozi mukuru wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Isiraheli unayobora ikigo cyaho gishinzwe iterambere mpuzamahanga (MASHAV) na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, ufite icyicaro muri Ethiopia, rimaze iminsi risura imishinga itandukanye icyo gihugu giteramo inkunga u Rwanda.

Uretse kwigisha abanyeshuri b'Abanyarwanda, Isiraheli irongera ikoranabuhanga mu buhinzi nyarwanda

Muri urwo ruzinduko batanze ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu mushinga w’ubuhinzi bahuriyeho na Leta y’u Rwanda, birimo imashini itera umuti, izihinga n’izitwara umusaruro.

Ambasaderi Gi Haskel yavuze ko ubwo bufatanye bugamije guteza imbere abahinzi b’Abanyarwanda.

Ati “Ikigamijwe ni ukugeza ku banyarwanda, ubumenyi n’ubunararibonye Isiraheli ifite mu buhinzi biciye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.”

Haskel yakomeje avuga ko ibi bikorwa bizongera imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi n’ubundi yari isanzwe ihagaze neza, nubwo ngo ikigamijwe ari ukongera ubushobozi bw’abahinzi bo mu Rwanda bijyanye n’icyerekezo.

Impande zombi zaganiriye kandi ku bijyanye no guteza imbere politiki yo guhanga ibishya no guhanga imirimo mu buhinzi no mu bindi, guhugura ba rwiyemezamirimo bato ndetse n’ibijyanye n’Abanyarwanda bajya kwimenyereza imyuga muri Isiraheli.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kayisinga Jean Claude yavuze ko Leta y’u Rwanda yatangiranye na Isiraheli gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Ati “Dufitanye umubano ukomeye n’igihugu cya Isiraheli mu guteza imbere ubuhinzi bafitemo uburambe; na bo baje babyifitemo ku mutima wabo ko bashaka gukorana n’igihugu cyacu kugira ngo ikoranabuhanga ryateye imbere bafite mu buhinzi, kuba igihugu cyabo gifite imvura nke ariko kigasagurira amasoko ni byo baje kutwigisha ngo tubone ko bishoboka.”

Kayisinga yavuze ko ubwo bumenyi bazabushyira mu bikorwa bifashishije icyo kigo cyiswe ‘Rwanda-Israel Center of excellence for Horticultural Development’.

Ati “Tuzakorana na bo gufasha abahinzi kumenya ubuhinzi bw’imboga n’imbuto dukoresheje ikoranabuhanga rishyashya bagiye kutuzanira. Ni ibintu bizadufasha kongera umusaruro, aho abahinzi bazajya bakura ubumenyi n’inama zabafasha guteza imbere ubuhinzi bwabo.”

Kayisinga yavuze ko abahinzi b’ingeri zose baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bazajya bahererwa amahugurwa muri icyo kigo.
Abazatanga ubwo bumenyi barimo abanyeshuri u Rwanda rwagiye rwohereza muri Isiraheli bavanyeyo ubumenyi butandukanye.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu watangiye muri Nyakanga 2016. Ibijyanye no guhinga bizatangira muri Mutarama 2017 bikorerwa kuri hegitari zirindwi.

Kuri ubu iki kigo gikoreramo Abanyarwanda barimo abahoze ari abanyeshuri bavuye kwimenyereza ibijyanye no guhinga imboga n’imbuto muri Isiraheli n’abakozi b’Abanya-Isiraheli.

Uruzinduko rw’intumwa za Isiraheli mu Rwanda kanda hano

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE