Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Intara y’Amajyaruguru igiye guhiga bukware abakoresha Banki Lambert   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 June 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko bugiye guhiga buri wese ukoresha banki zitemewe zizwi nka “Banki Lambert” nyuma y’uko iyo ntara ije ku isonga mu kugira umubare munini w’abakoresha izo banki mu Rwanda.

Izo banki zikora ku buryo umuturage afata inguzanyo kwa mugenzi we, bakagirana amasezerano y’ubugure kandi iyo nguzanyo ikaba ibarwa hakubiyemo n’inyungu mu gihe nyir’ukuguriza adashoboye kuyishyura uwamugurije agatwara ingwate.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasabye abayobozi bose muri iyo ntara gukora urutonde rw’abo bakekaho gukoresha banki Lambert bagakurikiranwa.

Ati“Ubu ndasaba ubuyobozi bwose uhereye mu mudugudu muri iyi ntara gukora urutonde rw’abantu bose bakoresha ubu bujura bwa banki ramberi, kugira ngo bigishwe , kuko abaturage bagomba kumenya gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki.”

JPEG - 40.7 kb
Guverineri Bosenibamwe Aime yasabye inzego zose guhangana na banki Ramberi(Foto Archives)

Yakomeje agira ati “Uru ni urugamba rukomeye rwo kurwanya abo bose barya imitsi ya rubanda bashaka inyungu z’umurengera, ndasaba rero ko ibi bihagarara, iyi banki ikaba amateka, kandi abayikoresha bamenye ko amategeko ahari abihanira”.

Abaturage bo mu ntara tw’Amajyaruguru cyane bo mu turere twa Musanze na Burera bavuga ko iki kibazo giteye inkeke.

Mukamanzi Velene ni umwe mu baturage bagizweho ingaruka n’iyi banki yagize ati “Maze umwaka nsiragira mu butabera nsaba kurenganurwa kubera ko nahaye umuturanyi wanjye ingwate nzi ko agiye muri banki zemewe n’amategeko.”

Yakomeje ati” Ariko nyuma y’aho naje gutangazwa no kumva ngo nagurishije isambu burundu n’umugabo ntazi, nsabwa n’amategeko guhindura icyangombwa cy’ubutaka, ntabwo ari jye bibayeho njyenyine kuko hari abo nzi bimukiye muri Uganda kubera guhunga umwenda wa banki ramberi”.

Uyu mugore akaba we na bagenzi be asaba ko ubuyobozi bwabishyiraho umwete bikava mu magambo ahubwo amategeko agakurikizwa abakoresha izi banzi bagahanwa.

Leta y’u Rwanda ntihwema kangurira abaturage gukorana na banki na koperative zo kuzigama no kuguriza zizewe, cyane ko nk’Umurenge Sacco wabegerejwe aho batuye.

Ibi ariko hari bamwe batabikozwa bashidukira kwaka inguzanyo muri banki Lambert bikarangira babihombeyemo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.